Umwana niwe wankunze mbere ! Umwarimu yahanishijwe gufungwa imyaka 20 azira gusambanya umunyeshuri we
Uyu mugabo wari usanzwe ari umwarimu akaba yahanishijwe gufungwa imyaka 20 azira guhohotera umwana w'umukobwa w'imyaka 15 yigishaga, yavuze ko uwo mwana w'umukobwa ariwe wamuteze agatego amwihomaho birangira umutego uyu mugabo awuguyemo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Nation.africa, aravuga ko uyu mugabo witwa Cedrick Wawire Egesa yahamijwe icyaha cyo guhohotera umwana w'umukobwa yigishaga ku kigo kitwa Topline High school abikoreye muri Laboratory yo muri icyo kigo.
Imbere y'Urukiko uyu mugabo yemeye ko yagiranye umubano n'uwo mukobwa mu mwaka ushize. Ndetse yemeye ko yaryamanye nawe inshuro ebyiri mu kwezi kwa 3 taliki 16 na 18.
Icyakora uyu mwarimu w'imyaka 30 yavuze ko uyu mwana w'umukobwa ariwe watumye baryamana.Yavuzeko uwo mwana w'umukobwa yamwan...