Thursday, June 13
Shadow

Author: umunsi .com

“Umugabo wanjye yatumye ntinya abagabo bose” ! Umuramyi Justina Syokau

“Umugabo wanjye yatumye ntinya abagabo bose” ! Umuramyi Justina Syokau

Iyobokamana
Uyu mugore uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Justina Syokau yibutse ibyo uwari umugabo we Johnstone Vundi Musyoka yamukoreye akamusambanya amasaha arindwi ubudahagarara kubera ibinini bya Viagra yari yafashe ndetse akabimukorera ku munsi yagombaga gushyingurirahi nyina. Aba bombi bashakanye mu mwaka wa 2012 batandukana muri 2013 babanye umwaka umwe gusa ndetse bafitanye n’umwana umwe.Urugo rwa Vundi na Justina ngo rwasenywe n’ingeso yo gucana inyuma y’umugabo dore ko byari byaratangiye bagiteretana aho Justina ngo yakundaga gusanga ibinini bya Viagra mu gitanda no mu myambaro y’umugabo we. Aganira na Oga Obinna kuri YouTube Channel ye , Justina yahamije ko umugabo we yakundaga abagore [Womanizer] ku rwego rwo hejuru kuburyo yakoreshaga n’ibinini bya Viagra byongera imb...
Umusore wari ukurikiranyweho kwiba Telefone ya The Ben yabaye umwere

Umusore wari ukurikiranyweho kwiba Telefone ya The Ben yabaye umwere

Imyidagaduro
X Dealer wasabirwaga n'Ubushinjacyaha gufungwa imyaka ibiri bivugwa ko yibye Telefone ya The Ben , yagizwe umwere n'Urukiko rwibanze rwa Nyarugenge. Uru rubanza rwasomwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024.Mbere yo gusoma uru rubanza, yabanje kuvuga uko byagenze guhera tariki 05 Ukwakira 2023 kugeza ubwo rwasomwaga. Uru rwari urubanza rushamikiye ku bitaramo The Ben yakoreye mu Burundi aho byakuruye impaka byinshi ndetse hagatangira umwuka udasanzwe hagati y'abafana ba The Ben na Bruce Melodie, aho byavugwaga ko Bruce Melodie ngo yashakaga kubyangiza. Muri uru rubanza , Ubushinjacyaha bwaburanye buvuga ko X Dealer yibye iyo Telefone yo mu bwoko bwa iPhone mu gihe X Dealer we yabikanaga. Mu rubanza , X Dealer yavuze ko atumva uburyo yari bwibe iyo Telefone nyamara hari hari...
Platini P yageneye umuhungu we impanuro – VIDEO

Platini P yageneye umuhungu we impanuro – VIDEO

Imyidagaduro
Umuhanzi Platini P , yagaragaje urwo akunda umuhungu we mu mashusho y'indirimbo nshya yise 'KUMUTIMA'. Ni ndirimbo ikoze mu buryo butuje ariko yuje impanuro buri mu byeyi yaha umwana we dore ko mu mashusho aba yicaranye n'umwana bisa n'aho ari ku mugira inama. Muri iyi ndirimbo y'iminota 2 n'amasegonda 39 , aririmba agira ati:"Burya uvugaka byari umunezero , narize amarira y'ibyishimo , papa aragukunda gahungu kanjye ,.... , umutima wawe uterera mu wanjye.Bari bakubwira ko dusa, mu mico no mu myifatire kandi ko turangwa n'indero". Muri iyi ndirimbo ati:"Nemeye rero uri imfura mu bahungu, unyuzuza ibyishimo nukuri kw'Imana". Platini P akoze iyi ndirimbo ishimangiza umuhungu we nyuma y'amagambo atari make yavuzwe y'uko yasanze umwana we w'imfura atari uwe cyakora akabyima ita...
Umubyeyi wacu nizo mbaraga dufite” ! Twin Vibes

Umubyeyi wacu nizo mbaraga dufite” ! Twin Vibes

Imyidagaduro
Itsinda Twin Vibes rigizwe n'abavandimwe babiri rivuga ko ryiteguye kuzamura impano yabo vuba , bakereka rubanda ko bashoboye kandi ko hari aho bifuza kugera. Aba basore baboneyeho gushimira nyina ubafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi. Khal Gold na Fawazi Proud, bahamirije Umunsi.com ko ibikorwa byabo muri muzika aribyo bashaka ko byivugira kurenza amagambo bo ubwabo bavuga.Khal Gold umwe muri aba bavandimwe yagize ati:"Turi gukora cyane kugira ngo impano yacu ibonwe n'Isi mu gihe gito.Turi gukora cyane kuko dufite umuziki urukundo rwinshi kandi ibihangano byacu bizivugira". Agaruka ku mubyeyi wabo, Fawazi Proud, we yemeza ko gukora umuziki bafashwa n'umubyeyi ari kimwe mu bibatera imbaraga ariko ko babonye ubufasha burenze ubwo abaha byatanga umusaruro kurenzaho Twin Vibes bah...
Nyuma yo kubatizwa Dj Brianne atangaje amagambo akomeye

Nyuma yo kubatizwa Dj Brianne atangaje amagambo akomeye

Imyidagaduro
Umukobwa wamenyekanye nka Dj Brianne mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda, yafashe umwanzuro wo kubatizwa mu mazi menshi kuri uyu wa 09 Kamena 2024 mu Itorero rya Elion Pentecost Blessings Church. Benshi batangaje ko bishobora kuba ari Filime y'urwenya uyu mukobwa yakinnye bitewe n'uburyo azwi gusa nyuma yo kuva mu mazi menshi yahamije ko ari icyaremwe gishya. Ati:"Ubu nahindutse icyaremwe gishya kandi narimaze hafi ukwezi niga.Abantu bakomeje kunca intege ngo ni Prank, ngo ntabwo bizakunda , ngo ntabwo nzabatizwa , ngo nzaba mbatijwe iki , ariko ubu ndabamenyesha ko nabaye icyaremwe gishya , ntihazagire umuntu wongera kunshumuza". Dj Brianne yavuze ko ibintu byose bigiye guhinduka kuri we.Ati:"Ibintu byose bigiye guhinduka , ubu mugiye kuzajya munyurira mbihorere". Brianne yem...
Alphat Kaboyi yasobanuye uko yagejeje Papa Cyangwe kuri Rocky

Alphat Kaboyi yasobanuye uko yagejeje Papa Cyangwe kuri Rocky

Imyidagaduro
Umwe mu basore bamenyekanye cyane muri Rocky Entertainment nka Alphat Kaboy, yasobanuye uburyo yagejeje Papa Cyangwe bwa mbere kuri Rocky akamusaba gukora indirimbo iratuma batangira kumukina muri Filime. Nshimiyimana Emmanuel wamenyekanye nka Alphat Kaboy, yatangaje ibi mu kiganiro na 3D asobanura ko kuva na kera yari inshuti ya Papa Cyangwe na Rocky Kimomo.Kaboy, yasobanuye ko umunsi umwe yagiye ku mu irushanwa Papa yangwe yagombaga kuririmbamo  yagerayo agasanga ari we watsinze ariko agashimishwa n’ikinyabupfura yari afite. Ati:”Ndabyibuka.Buriya mbere narimfite inshuti z’abana bari bakiri ku ishuri kandi njye narasoje, ubwo rero barantumira njya ahitwa i Gihogwe ahantu Papa Cyangwe yigaga.Mpageze nsanga hari amarushanwa yo kugaragaza impano , Papa Cyangwa yabaye uwa mbere.Muri uk...
Perezida Kagame yasabye urubyiruko ikintu gikomeye

Perezida Kagame yasabye urubyiruko ikintu gikomeye

Inkuru Nyamukuru
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , H.E Paul Kagame, yagaragarije urubyiruko ko ibintu bigoye bidakwiriye gutuma rutagera ku ntego zarwo cyangwa ngo rukoreshe amahirwe ariho rugamije kugira icyo rugeraho avuga ko rukwiriye gukora cyane. Ibi Perezida Paul Kagame , yabitangaje kuri uyu wa 07 Kamena 2024, mu muhango yayoboye wo gushyikiriza Impamyabumenyi abanyeshuri 431 barangije muri Kaminuza Nyafurika y’Imiyoborere , ALU [African Leadership University]. Perezida Kagame yifurije ishya n’ihirwe abanyeshuri barangije amasomo , avuga ko ubumenyi bavomye muri iyi Kaminuza atari ubwo kubagirira akamaro bo ubwabo gusa ahubwo n’abo mu miryango migari yo mu Bigugu ba komokamo.Ati:”Kugera ku ntego ntabwo bigarukira ku musaruro w’umuntu ku giti cye , ahubwo bijya no gushyigikira ubuyobozi”. H.E ...
Perezida wa DRC Felix Tshisekedi ntabwo yitabiriye Inteko idasanzwe y’abakuru b’Ibihugu bya EAC

Perezida wa DRC Felix Tshisekedi ntabwo yitabiriye Inteko idasanzwe y’abakuru b’Ibihugu bya EAC

Inkuru Nyamukuru
Umukuru w’Igihugu cya Congo , Felix Tshisekedi ntabwo yitabiriye Inteko idasanzwe yahuje ba Perezida b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bivugwa ko impamvu atitabiriye ari uko atishimiye ibiherutse gutangazwa na William Ruto wa Kenya. Iyi Nteko idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ya 23, yabaye kuri uyu wa 07 Kamena 2024, iba hifashishijwe ikoranabuhanga iyoborwa na Perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kiir Mayardit, unayobora Akanama k’abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ndetse initabirwa n’abakuru b’Ibihugu bagenzi be mu buryo bw’Ikoranabuhanga. Abandi bakuru b’Ibihugu bayitabiriye ni ; Yoweli K. Museveni wa Uganda, Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Sheikh Mohamud wa Somalia, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ,naho Perezida wa Kenya a...
“Namaze imyaka 10 nkubitwa n’umugabo w’inyamaswa nashatse” ! Salima yashyize hanze iby’inkoni yakubitwaga n’umugabo we

“Namaze imyaka 10 nkubitwa n’umugabo w’inyamaswa nashatse” ! Salima yashyize hanze iby’inkoni yakubitwaga n’umugabo we

Imyidagaduro
Salima Hussein Abdiraboh  , umugore w’umuhanzi mu njyana ya Hip Hop George Magai wamamaye nka Madtraxx , yashyize ku karubanda iby’inkuru y’urukundo rwuzuye inkoni yabanyemo n’umugabo we.Uyu mugore yaherekeresheje ubutumwa bwe amafoto y’ibikomere afite umubiri wose. Kuri uyu wa 07 Kamena 2024, anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze [Instagram], yavuze ko ahahise he ari nk’ikuzimu kuko ngo yari yarashakanye n’umugabo w’inyamaswa.Yagize ati:”Ubundi narinzi ko mu buzima bwanjye ntazigera nkubitwa, ariko nashakanye n’inyamaswa. “Ubwo ngo uri umusitari Madtraxx. Ubuzima bwanjye bwose ndi kubaho mugahinda, mu bwoba no muri Trauma,kubera uwo mugabo.Imyaka 10 mbana n’umugabo umpohotera”.Muri ubu butumwa harimo amafoto y’ibikomere bye, n’inkovu yatewe n’inkoni yakubitwaga n’umugabo Madtraxx yita In...
Element yahakanye iby’urukundo ni nkumi igaragara mu mashusho y’indirimbo ye avuga kuri Kelia Ruzindana

Element yahakanye iby’urukundo ni nkumi igaragara mu mashusho y’indirimbo ye avuga kuri Kelia Ruzindana

Imyidagaduro
Umuhanzi Element akaba na Producer yakanye iby'urukundo n'umukobwa yashyize mu mashusho y'indirimbo nshya yise 'Milele'. Uyu muhanzi avuze ibi nyuma yo kumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye hafi ya byose, byanditse 'Urukundo rwa Element ni nkumi rugeze aharyoshye'.Element, yemeza ko byari akazi. Mu kiganiro n'itangazamakuru, yabajijwe ati:"Uriya mukobwa nta makuru namutanzeho, uriya mutima na Rumaga nkushyiraho (Bari kumwe).Uriya mukobwa ntabwo ari umukunzi. Oya ntabwo ari umukunzi". Muri iki kiganiro, Element yavuze ko umukobwa witwa Kelia Ruzindana bakundanaga bikavugwa ko batandukanye, bakiri inshuti.Ati:"Turacyari inshuti, kuba yaragiye kwiga nanjye ndagenda". Ubusanzwe Element aherutse gushyira hanze indirimbo avuga ko yamutwaye arenga Miliyoni 40 z'Amafaranga y'u Rwanda....