Umwana muto wo muri Kenya yakoze igikorwa cy’ubutware abantu benshi bamugereranya n’intwari.
Nyuma yo kubona ko abana bo k’umuhanda babayeho nabi,Paul Boit, yakoze ibidasanzwe bikorwa n’abandi, ahitamo kujya ku muhanda kugaburira abandi bana babayeho nabi akoresheje amafaranga iwabo bamuhaye yo kurira ku Ishuri.Ni amakuru yashyizwe hanze n’uwitwa Lemiso Media House anyuze kuri Facebook.
Yagize ati:”Umutima wa zahabu kuri uyu mwana ukiri muto , umuyobozi w’ejo hazaza.Nyuma ya Remmy Kigen , nanone Paul Boit yongeye kubikora.Amafaranga ye yo gukoresha ku ishuri yari yarabitse niyo yakoresheje.Yashyizemo imbaraga zose kugira ngo asure aba bana mu rugo iwabo, agamije kubona baseka nk’abamarayika bato.Kuri iyi nshuro yari yaherekejwe n’inshuti ze n’abanyeshuri bigana”.Yakomeje yandika ati:”Muri duke, twanyeganyeza Isi”.
Uyu washyize hanze iyi foto ikurikiwe n’amagambo yo kurata ubutware bw’uyu mwana, yagaragaje ko yakoresheje amafaranga iwabo bamuhaye ngo azayarye ku Ishuri.Ubwo yajyaga gukora iki gikorwa yagaragaje ko ari umunyeshuri ashyiramo umwambaro w’ishuri.
Benshi bise uyu mwana intwari, bagaragaza ko urukundo rwe rukwiriye kubera isomo abandi bantu , abato n’abakuru.
Isoko: TUKO