Mu gihugu cya Afurika y’Epfo hakomeje kuvugwa inkuru y’umwana w’umukobwa waburiwe irengero ku munsi we wa mbere yagiye ku ishuri.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Alex Reporter aravuga ko uyu mwana w’umukobwa yaburiwe irengero ubwo yinjiraga mu modoka itariyo bityo bikamuviramo kubirirwa irengero.
Yafatiye imodoka muri Soweto ariko ajya mu modoka yibeshye aziko agiye iwabo, ngo akaba yakomeje mu mujyi wa Johannesburg ndetse akomereza muri Alexander.
Nkuko amategeko yo mu gihugu cya Afurika y’epfo abivuga, umuntu wese waburiwe irengero bakwiye kwihutira kubimenyesha abashinzwe umutekano mu maguru mashya.
Ifoto yuyu mukobwa ikomeje gusakara hirya no hino ku mbugankoranyambaga bashaka uyu mwana w’umukobwa Kugira ngo barebe ko bamubona.
Source: thesouthafrica.com
https://www.youtube.com/watch?v=xChKvKIIdRg&t=7s