Saturday, April 27
Shadow

H.E Paul Kagame yahembye abanyeshuri bitabiriye irushanwa rya ‘First Lego League’- AMAFOTO

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , yahembye mudasobwa  buri munyeshuri wageze mu cyiciro cya Nyuma cy’irushanwa rya ‘First Lego League’, amarushanwa mpuzamahanga agamije guteza imbere uburezi by’umwihariko amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare hifashishijwe ikoreshwa rya Robots n’ubwenge buremano [Al].

‘First Lgo League’, agamije guhanga Robots no gukoresha ubwenge buremano buzwi nka Artificial Intelligence, mu gukemura ibibazo bitandukanye.Amarushanwa y’uyu mwaka , yitabiriwe n’ibigo 25 byo mu gihugu , kimwe cyo muri Uganda , bine byo muri Nigeria , na Bitatu byo muri Botswana.Iri rushanwa rya First Lgo League & Al Hackathon ryitabiriwe n’abanyeshuri bari hagati y’imyaka 16 y’amavuko gusa.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , H.E Paul Kagame na Madamu we , bitabiriye umuhango wo gusoza icyiciro cyanyuma cy’iri rushanwa.Perezida Paul Kagame , yahaye impano ya mudasobwa buri munyeshuri witabiriye mu rwego rwo kubatera imbaraga zo gukomeza gukora ibyisumbuyeho.Ati:”Ndashaka guha mudsobwa buri umwe wese muri aba bakiri bato bitabiriye.Minisiteri y’Ikoranabuhanga hamwe n’iy’Uburezi , mugeze impano yanjye kubo igenewe”.

Izi mudasobwa zigenewe Abanyarwanda n’Abanyamahanga bitabiriye iri rushanwa.Ati:”Amafaranga ndayifitiye hano mu mufuka, niyo mpamvu navugaga ko ntazabagora mu bijyanye n’ingengo y’iamari.Rero nzabitaho.Mwibukeko navuze n’abandi baturutse mu bindi bihugu”.Perezida Kagame yavuze ko ikoreshwa rya Robots n’ubundi bwenge bw’ubukorano ari ibintu byafasha abanyeshuri kwiga neza Siyansi n’ikoranabuhanga.

Itsinda ryo mu ishuri rya College Christ Roi de Nyanza ryegukanye igihembo cy’Ishuri ryabaye irya Mbere mu Rwanda, rishyikirizwa igihembo n’Umukuru w’Igihugu ndetse rizajya guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Ishuri rya ES Kayonza Modern  ryatsinze mu cyiciro cya Al Challenge Hackathon.Iri shuri rizajya guhatana mu Busuwisi muri Kamena uyu mwaka.Federal Government ryo muri Nigeria ryabay irya mbere mu mashuri yo hanze.

U Rwanda nicyo gihugu cya Mbere muri Afurika cyemeje politiki yihariye igenga imikoreshereze y’ikoranabuhanga rya Al.

H.E Paul Kagame