Yagizwe umunyeshuri w’ukwezi ! Wa mwana wajyanye uruhinja mu ishuri yahembwe n’Ubuyobozi nw’ikigo

12/03/2024 08:07

Kuri uyu wa Mbere Tariki 11 Werurwe 2024 nibwo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba hagaragaye umunyeshuri wazanye uruhinja rw’iwabo ku ishuri.Uyu mwana wari wanze gusiba yageze ku kigo yakirwa neza arahembwa.

Amakuru twahawe n’umwe mu barezi barerera kuri iki kigo cya GS Rambo witwa Nirere Judith, yahamyaga ko yabonye kuri uyu mwana mu masaha ya nyuma ya Saa Sita ahetse murumuna we w’uruhinja avuga ko “Mama ahora ambwira ngo nsibe ishuri cyangwa njyeyo rimwe na rimwe, akavuga ko n’ubundi ntacyo nzaba”.

Uwiringiyimana Ibrahim waje ahetse murumuna we, yasanze bagenzi be barangije gufata ifunguro rya saa sita biba ngombwa ko ubuyobozi bw’ikigo butegeka ko bamutekereza ibye , umukozi wita ku isuku akarera umwana naho we akajya mu ishuri.

Nyuma y’aho, Niyonsaba Martin umuyobozi w’ikigo cya GS Rambo yashyize hanze amafoto amugaragaza ari guhemba Uwiringiyimana Ibrahim ibikoresho by’ishuri.

Niyonsaba Martin yanditse ati:”
GS RAMBO yo mu Karere ka Rubavu. IBRAHIM WIGA (P2) wasigiwe umwana akanga gusiba ishuri akaza amuhetse, nyuma yo gutumiza umubyeyi akaganirizwa ndetse akanasabwa guheka umwana kugirango Ibrahim yige,IKIGO cyashimiye Ibrahim kiranamuhemba byigisha abandi gukomera ku ishuri”.

Kuri iki kigo cya GS Rambo, hasanzwe gahunda yo kujya gushaka abandi bana bataye ishuri igakorwa n’abanyeshuri n’ubuyobozi bw’Umudugudu. Ibrahim yabaye urugero muri bagenzi be , umubyeyi we asabwa kutazongera gushaka kumubuza amahirwe yo kwiga.

https://twitter.com/MartinNiyonsaba/status/1767217569092481259?t=AKnKRQJjgVj6I1ikL4HBtg&s=19

Umuyobozi w’ikigo cya Gs Rambo ahemba Uwiringiyimana Ibrahim
Umubyeyi we bamutumyeho aza kureba umwana we atwara uruhinja Ibrahim aguma mu ishuri

Advertising

Previous Story

Impundu ni zose mu muryango wa Ismael Mwanafunzi na Mahoro Claudine

Next Story

Injira mu buzima bwa Sam Karenzi ,umunyamakuru umaze kuba ubukombe mu mikino yo mu Rwanda.

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop