
Yishyuza kabiri ! Rose Muhando yasabye abamuvuga nabi bamushinja ubwambuzi kujya kumurega kuri Police
Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Rose Muhando, akomeje gushinjwa kutamenya guha agaciro abamuhaye amafaranga yo kuririmba mu gitaramo , ahubwo akishyuza buri wese bigatuma yica gahunda y’abandi.
Rose Muhando yarakunzwe haba mu Rwanda , Afurika n’ahandi ku Isi.Nta musore cyangwa umukobwa utazi izina Rose Muhando.Nyuma yo kwamamara , yatangiye kujya abona ibiraka bitandukanye ahabwa n’abantu batandukanye bakamutumira ngo ajye kubaririmbira.Uko bamutumira niko bamwishyura bigendanye n’umubare w’ababa bamushaka.
Uko yagiye atumirwa niko kenshi yagiye aburira umwanya aba mutumiye cyangwa bamwe bakamusaba kujya kuri fiche gusa , kenshi bigahurirana akabura umwanya bamwe bakamushinja ubwambuzi bwo kutubahiriza amasezerano.
Anyuze ...