Monday, May 20
Shadow

Azayikuriramo, Umwana w’umukobwa yagaragaye mu ijipo idasanzwe

Imwe mu nkuru zikomeje kuba kimenyabose hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ni inkuru yuyu mwana w’umukobwa wagaragaye yambaye ijipo ndende cyane ku buryo yakoraga hasi ariko bakavuga ko azayikuriramo.

 

Ni mu mashusho yanyujijwe ku rubuga rwa TikTok ndetse uyu mwana yafashwe aho mashusho yambaye iyo jipo agiye kwiga ariko ubona ko ijipo yamubangamiye kuburyo kugende byamunaniye.

 

Ababonye ayo mashusho bose bakomeje kwemeza ko uwo mwana akiri muto ku buryo yakwambara ijimbo ndende gutyo ndetse hari n’abandi bavuze ko umwana akiri muto yari kujyanwa ku ishuri n’umuntu mukuru adakwiye kwijyana.

 

Umwe mu bakoresha urubuga rwa TikTok yagiye ahandikwa ibitecyerezo maze avuga ko uwo mwana azakurira muri iyo jipo ko uko azagenda akura izagenda imukwira.

 

Cyera nibwo ubundi ababyeyii bajyaga kugurira umwana imyenda cyangwa inkweto maze bakagura ibinini bavuga ko aribyo byiza ngo uzabikuriramo.

 

Ese birakwiye ko umwana agurirwa imyambaro itamukwira ngo nuko azakurira muri iyo myambaro!???

 

 

 

 

Source: thetalk.ng