Monday, March 4
Shadow

Inkuru z’urukundo

Hano twandikamo inkuru z’urukundo gusa n’izijyanye n’urukundo.

Umukobwa yavuze impamvu akwiye gukobwa inkwano ingana na milliyali, ndetse ko Umusore utazayabona yakuramo akarenge mu bamutereta

Umukobwa yavuze impamvu akwiye gukobwa inkwano ingana na milliyali, ndetse ko Umusore utazayabona yakuramo akarenge mu bamutereta

HANZE, Inkuru z'urukundo
Uyu mukobwa witwa Ssaru wa Manyaru wo mu gihugu cya Kenya w'imyaka 21 yavuze amafaranga umugabo wese wifuza kumugira umugore akwiye gutangamo inkwano maze abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga batangira kumwikoma. Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na plague tv, yavuze ko agomba gukobwa inkwano ingana na milliyali yose ndetse ko umugabo cyangwa Umusore wumva atazabasha kuyabona ashatse yaba akuyemo ake karenge kuko yumva ko uwo mugabo utazayabo yaba ata umwanya we. Ubusanzwe uyu mukobwa ni umuhanzikazi ukorera umuziki we mu gihugu cya Kenya ndetse ari mu bahanzikazi bo mu gihugu cya Kenya bakiri bato dore ko afite imyaka 22 yonyine y'amavuko. Ubwo yavuga ku nkwano umugabo agomba kumukwa, yavuze ko akiri muto bityo ubukwe cyangwa gushaka Atari ibintu ateganya vuba bityo ...
Umuryango we wanze kuza mu bukwe bwe nyuma yuko Umusore wamushatse atigeze atanga inkwano

Umuryango we wanze kuza mu bukwe bwe nyuma yuko Umusore wamushatse atigeze atanga inkwano

HANZE, Inkuru z'urukundo
Kimwe mu Kimenyetso kigaragaza ko umukobwa runaka umwemerewe n'umuryango we ni ugutanga inkwano ku muryango we. Rero iyo hajemo ibibazo iyo nkwano ntitangwe bishobora gutuma havuka ibibazo hagati y'imiryango yombi. Inkuru yuyu mukobwa wo mu gihugu cya Kenya yatangaje benshi nyuma Yuko agaragaje ko umuryango we wose wanze kuza mu bukwe bwe Kandi ubusanzwe umuryango we wagakwiye kuba umushyigikira.Nkuko uyu mukobwa yabivugaga mu mashusho yasangije abantu ku mbugankoranyambaga, yavuze ko mu bukwe bwe hajemo umukobwa umwe bavukana ndetse impamvu ngo yatumye umuryango we wanga kuza mu bukwe bwe nuko uwo musore nta nkwano yamutanzeho. Nkuko bizwi mi muco nyarwanda ndetse naho mu muco wo mu gihugu cya Kenya naho bibaho, ko umuryango w'umukobwa n'umuryango w'umuhungu bicarana bakaganira baga...
Ese uwo wita umukunzi wawe ni wowe akunda cyangwa akunda Konti yawe ?

Ese uwo wita umukunzi wawe ni wowe akunda cyangwa akunda Konti yawe ?

Inkuru Nyamukuru, Inkuru z'urukundo
Iteka biroroha cyane kumenya ko uwo mukundana agukunda cyangwa akunda Konti yawe ni ukuvuga amafaranga yawe.Gusa hari ubwo udashobora kubimenya bitewe n’ubuhanga afite mu kukubeshya.   Iyo uwo muntu akubeshya ko  agukunda, ntabwo azagira uruhare kuri wowe cyangwa mu byawe; haba mu bibazo cyakora mu byishimo ushobora kuzamubona cyane.Ntabwo aba yumva mwaganira yewe ibikorwa byawe by’umunsi ntacyo biba bimubwiye rwose.Ntabwo yita kungorane uhura nazo umunsi ku munsi.   Ntabwo uyu mukunzi wawe aba yifuza ko mwahura mwenyine [On Date], aba yumva mwahurira mu itsinda ry’abantu benshi aho adashobora no kubona umwanya wo ku kwitaho.Uyu muntu azaba mwiza kuri wowe rwose mu gihe haricyo azaba agukeneyeho, azakwifataho neza  aha niho uzabonera ko burya urusenda rwajugunywe mu k...
Mbega igihombo ! Abageni bateguye ubukwe buhenze habura n’umwe ubutaha

Mbega igihombo ! Abageni bateguye ubukwe buhenze habura n’umwe ubutaha

Inkuru z'urukundo
Abageni bahuye n'igihombo gikomeye nyuma yo gutegura ubukwe buhenze buhagaze Miliyoni 34 RWF ariko mu bashyitsi bari biteze hakabura n'umwe uhakandagiza ikirenge. Uyu muryango wakoze uko ushoboye utumira inshuti n'imiryango, abagera kuri 88 b'abashyitsi aba aribo bemeza ko bazaboneka ahangombaga kubera ubukwe.Nyuma yo kumenya uyu mubare w'abashyitsi, abageni bakoze iyo bwabaga kugira ngo bashimishe imiryango yabo bakoresha amafaranga angana na Miliyoni 34,357,500 y'Amafaranga y'u Rwanda muri ubu kwe. Muri uko kwitegura kutagira uko gusa, imitako myiza, ibyo kunywa bihenze , ibyo kunywa bidasanzwe, nta muntu n'umwe wahakandagiye nk'uko bigaragazwa n'amashusho yafashwe n'uwitwa Grayanxiet wayasangije abantu kuri TikTok n'izindi mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Muri aya mashusho bar...
Niba umukozi wawe afura utwenda tw’imbere tw’umugabo wawe, niyo baryamana ntukwiye kubabara ! Tasha

Niba umukozi wawe afura utwenda tw’imbere tw’umugabo wawe, niyo baryamana ntukwiye kubabara ! Tasha

Inkuru z'urukundo
Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga niyi nkuru yuyu mukobwa Tasha nyuko y’uko yikomye abagore batajya bita ku bagabo babo.   Ni mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru witwa Irene Murindahabi kuri YouTube channel yitwa MIE Empire nibwo uyu mukobwa yikomye abagore batajya bita ku bagabo bakanga gufata neza abagabo babo.   Uyu mukobwa yagarutse ku bakobwa bakura batazi guteka kandi bazakura bakajya mu rugo n'abagabo babo, bityo bakazaba b'abagore badashobora gutembera abagabo babo bityo ugasanga mu rugo rwabo nta mahoro aharangwa.     Yakomeje avuga ko niba umugore afite umugabo ariko akaba adashobora kwita ku mugabo we, burya uwo mugore nta Jambo afite ku mugabo we kuko ngo n'ubundi ntacyo aba amariye umugabo we mu...
Umusore ari mu buribwe nyuma yo kujya muri Italy gusura umukobwa yatanzeho amafaranga menshi agasanga yarimutse

Umusore ari mu buribwe nyuma yo kujya muri Italy gusura umukobwa yatanzeho amafaranga menshi agasanga yarimutse

Inkuru z'urukundo
Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu musore witwa Osg usanzwe utuye mu gihugu cy'Ubwongereza mu mujyi wa London yatunguye ndetse ashengurwa n'umukobwa bari basanzwe bari mu rukundo. Uyu musore abinyujije ku rukuta rwe rwa TIKTOK, yavuze uburyo umukobwa bakundana yari asanzwe aba mu gihugu cya Italy ariko ubwo yapanganga kujya kumusura, yagezeyo akubitwa n'inkuba yo kubura umukobwa.Nkuko yakomeje avuga, yavuze ko umukobwa bakundanaga yabaga mu gihugu cya Italy bityo ko yari yapanze kujya kumusura ariko ajya kumusura amutunguye bityo atungurwa no kugerayo agasanga umukobwa atakibayo. Ubwo ngo yageragezaga kumubaza aho asigaye aba kuko aho yabaga yamubuze, umukobwa bakundanaga yamubwiye ko atamubwira aho aba maze ngo ahita amukupa maz...
Nkore iki ?: Maze imyaka 51 mbana n’umugore wanjye ariko mperutse gusanga mu bana bose twabyaranye nta wanjye urimo!

Nkore iki ?: Maze imyaka 51 mbana n’umugore wanjye ariko mperutse gusanga mu bana bose twabyaranye nta wanjye urimo!

Inkuru z'urukundo
Umugabo ugeze mu myaka y’izabukuru yagishije inama nyuma yo kumara imyaka 51 abana n’umugore we bakabyarana abana ariko nyuma yajya gupimisha akaza gusanga abana bose babyarany ntawe urimo.Muri uku kugisha inama , uyu mugabo yavuze ko umutima we washengutse cyane , akaba amaze igihe atunzwe n’amarira gusa.   Bombi bafitanye abana 2 b’abahungu mu gihe cyose bamaze babana gusa si ab’uyu musaza wagishije inama bivuze ko umugore we yabakuye ahandi ku wundi mugabo.Yagaragaje ko yaje kubikeka , ashaka gutandukana n’umugore we ariko mbere y’aho yigira inama yo kubanza gupimisha kugira ngo abyizere neza.Mu kuva gupimisha yari afite ibihamya by’uko abo bana atari be.   Yagaragaje ko yababajwe cyane n’uburyo yabitayeho , akabarera bagakura gusa agasanga atari abe.Ati:”Muraho ! ...
Njye nanywaga inzoga nkabyina nasinze cyane kugera n’aho nkubita abagabo ! Jamila

Njye nanywaga inzoga nkabyina nasinze cyane kugera n’aho nkubita abagabo ! Jamila

Inkuru z'urukundo
Umwe mu bagore bemera ko Imana ikora kandi ikura umuntu kure n'uyu mugore witwa Jamila nawe arimo. Yavuze byinshi mu buzima bwe yanyuzemo Mbere Yuko Imana imuhindurira ubuzima ngo ahinduke ave mu businzi.   Ni mu kiganiro uyu mugore yagiranye na Gerard Mbabazi mu kiganiro Inkuru yanjye, nibwo yavuze uburyo yahoze ari umusinzi ndetse ko yajyaga akubita abagabo, ariko bikaba byarahindutse dore ko kuri ubu ari umwe mu babyeyi bashima cyane imirimo Imana ikora.   Ubusanzwe uyu mugore avuga ko cyera akiri mu myaka ye y'ubukumi yari umwe mu basinzikazi ndetse barusha abagabo gudinda bariho muri icyo gihe mu gace yavukagamo dore cyane  ko ngo yari yaramamaye.   Yavuze ko ubwo yajyaga mu kabari kunywa amayogo yazinywaga hahandi indirimbo yose yajyagamo yayibyinaga ...
Waruziko guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina hagati yabashakanye bigira ingaruka mbi, icyakora Hari n’ibyiza

Waruziko guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina hagati yabashakanye bigira ingaruka mbi, icyakora Hari n’ibyiza

Inkuru z'urukundo
Kimwe mu gikorwa kiba hagati yabo bashakanye no gukora imibonano mpuzabitsina bibamo. Gusa Hari ubwo hagati yabo bahisemo guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina kubera impamvu zitandukanye.   Dore ibibi byo guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina:     Kurwana bya hato nahato   Inzobere zivuga ko umuntu ukora imibonano mpuzabitsina Kenshi mu kwezi arwara gacye kurusha utabikora narimwe. Bityo iyo uhagaritse gukora imibonano mpuzabitsina bishobora gutuma wisanga usigaye urwara bya hato nahato.     Kuruhuka gacye   Bivugwa ko Kandi gukora imibonano mpuzabitsina bituma abo bari muri icyo gikorwa babasha kuruhuka, bityo iyi uhagaritse gukora imibonano mpuzabitsina bishobora gutuma uruhuka gacye mu buzima bwawe. &nb...
Umugore wa Nzovu yasobanuye uburyo aterwa ubwoba no kuba umugabo we ashobora kuba yararozwe gusambana

Umugore wa Nzovu yasobanuye uburyo aterwa ubwoba no kuba umugabo we ashobora kuba yararozwe gusambana

Cinema, Inkuru z'urukundo
Umwe mu bagabo bamamaye cyane muri cinema Nyarwanda mu myaka yashize utatinya kuvuga ko ari umunyabigwi muri cinema nyarwanda n'uyu mugabo Nzovu ugikunzwe n’abatari bake. Kimwe mu bintu byatumye uyu mugabo akundwa cyane no kuba afite ubumuga bw’ubugufi nabyo birimo kuko nibyo byatumye akundwa ndetse yigarurira imitima yabatari bacye hano mu Rwanda.Mu kiganiro uyu mugore w’umukonyine bivugwa ko ari umugore wa Nzovu yagiranye n'umunyamakuru Manibu ukorera ku shene ya YouTube yitwa X Large nibwo uyu mugore yatangaje amakuru akomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga.     Uyu mugore yavuze ko yabanye n'uyu mugabo Nzovu gusa ahamya ko uyu mugabo akunda igitsina mbese akunda gusambana cyane ku buryo bishoboka ko uyu mugabo ashobora kuba yararozwe gukunda g...