Thursday, December 7
Shadow

Uburezi

Kano Kanya ! Kurikira umuhango wo gutangaza amanota y’abanyeshuri ku mugaragaro

Kano Kanya ! Kurikira umuhango wo gutangaza amanota y’abanyeshuri ku mugaragaro

Inkuru Nyamukuru, Uburezi
Ku munsi w'ejo nibwo Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda yari yatangaje ko amanota y'abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye arajya hanze uyu munsi tariki ya 04 Ukuboza 2023. Mu itangaza bashyize hanze bagize bati:"Minisiteri y’Uburezi iramenyesha Abaturarwanda bose ko ejo ku wa mbere tariki ya 04 Ukuboza 2023 saa saba z'amanywa, hazatangazwa amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, umwaka w'amashuri wa 2022-2023. @NESA_Rwanda". KANDA HANO UREBE AMANOTA   https://twitter.com/Rwanda_Edu/status/1731577938586509630 https://twitter.com/Rwanda_Edu/status/1731291174051176945 Kuri uyu munsi rero tariki ya 04 Ukuboza 2023 nibwo yashyizwe hanze.Kurikira umuhango wo kuyatangaza  
Nshaka guhindura ubuzima mu rugo babayemo ! Umusore warihiwe kaminuza n’amafaranga yakuraga mu gucuruza amagi  yahize umuhigo ukomeye

Nshaka guhindura ubuzima mu rugo babayemo ! Umusore warihiwe kaminuza n’amafaranga yakuraga mu gucuruza amagi yahize umuhigo ukomeye

Uburezi
Joseph Momanyi ku myaka ye 23 gusa yasoje kwiga amashuri ye ya Kaminuza maze aboneraho kuvuga inkuru y’urugendo rwe mu kwiga kaminuza, uko yagiye abura amafaranga inshuro nyinshi. Icyakuruye abantu benshi nuko yagize umuhigo ukomeye wo kuzahindura ubuzima umuryango we ubayemo.     Uyu musore yasoje kwiga ibijyanye n'uburezi muri Kaminuza ndetse akigisha cyane Imibare ndetse na chemistry. Mu rugendo rwe yakomoje ku buzima bukomeye bugoye yanyuzemo aho yagiye ahura nibibazo byo kubura amafaranga.     Uyu musore yavuze ko kandi ubwo yigaga kaminuza yatangiye umushinga wo kujya acuruza amagi kugira ngo ajye abona amafaranga yo kumufasha ku ishuri rye ndetse no gufasha umuryango we. Kuba uyu musore yarari kwiga ntibyigeze bimubuza gukomeza kwita ku muryango...
MUNGIRE INAMA : Umwana wanjye w’umuhungu ufite imyaka 18 yateye inda mwarimu we none barashaka kubana

MUNGIRE INAMA : Umwana wanjye w’umuhungu ufite imyaka 18 yateye inda mwarimu we none barashaka kubana

Uburezi
Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga, ni iyi nkuru yuyu mwana w'umuhungu ukiri muto w'imyaka 18 wateye inda mwarimu w'imyaka 28 we usanzwe amwigisha we n'impanga ye y'umukobwa.   Iyi nkuru ikomeje gusakara cyane ku rubuga rwa Facebook, iyo nkuru ijya kuvugwa bwa mbere yavuzwe na se wuyu mwana w'umuhungu w'imyaka 18, aho uyu mugabo se wuyu muhungu yemeraga ndetse akanavuga ko umuhungu we yateye inda mwarimu we wamwigishaga.   Uyu mugabo yakomeje avuga ko uyu mwarimu w'imyaka 28 yakomeje gukanira avuga ko ashaka gushyingiranwa n'uyu mwana w'umuhungu w'imyaka 18 .Uyu mugabo yanditse ku rubuga rwa Facebook agira ati"Muraho muryango nkeneye inama zanyu, kuko njye byankomereye gufata umwanzuro. Mfite abana babiri bimpanga, umukobwa n'umuhungu, nashakaga ...
Umunyamakuru Manirakiza Theogene yafunguwe

Umunyamakuru Manirakiza Theogene yafunguwe

Inkuru Nyamukuru, Uburezi
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Umunyamakuru Manirakiza Theogene, Umwanzuro utegeka  kujya yitaba buri wa Gatanu wanyuma w’Ukwezi ari hanze.     Uyu munyamakuru Manirakiza Theogene yari yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze  rwari rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Mageragere.Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye Umwanzuro ku rubanza rwa Manirakiza Theogene.     Nzizera Aimable yari yandikiye Gereza asabira Manirakiza imbabazi , Manirakiza arazanga ahubwo avuga ko yari kwandika avuga ko yamubeshyeye.Manirakiza Theogene yavuze ko nta cyaha yakoze kuko ngo bari bafitanye amasezerano y’imikoranire Uwunganira Manirakiza Theogene yabwiye Urukiko ko umukiriya we...
Umuraperi Snoop Dogg yatangaje ko yavuye ku itabi burundu

Umuraperi Snoop Dogg yatangaje ko yavuye ku itabi burundu

Imyidagaduro, Uburezi
Umwe mu bahanzi bokomeye muri Amerika, wamamaye cyane mu njyana ya Hip Hop yatangaje ko yavuye ku itabi ndetse asaba abantu kumuha amahoro no kubaha ubuzima bwe bwite.   Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze Snoop Dogg yavuze ko atakinywa itabi , ndetse abuza n’abantu kumwinjirira mu buzima bwe bwite.Uyu muhanzi wagiye avugwaho kunywa itabi ryo mu bwoko bwa Marijuana , yagize ati: ”Nyuma yo kubyitaho cyane ndetse no kuganira n’umuryango n’inshuti, nahisemo kuva ku itabi.Rero ndabasabye mwubahe ubuzima bwanjye bwite”.   Ubusanzwe Snoop Dogg w’imyaka 52 y’amavuko yashyirwaga mu gatebo kamwe n’abahanzi bagendera kuntero y’abarimo Bob Marley n’abandi bakemeza ko batava ku itabi.
Umubyinnyi Titi Brown yagiriye umugisha mu gitaramo cya Gen-Z Comedy ahabwa akayabo k’amafaranga

Umubyinnyi Titi Brown yagiriye umugisha mu gitaramo cya Gen-Z Comedy ahabwa akayabo k’amafaranga

Imyidagaduro, Uburezi
Mu gitaramo cya Gen-Z Comedy kimaze kugarukwaho n’abatari bake kubera imitegurire yanyiracyo abinyujije mu gutumira itangazamakuru ritandukanye, niho Titi Brown yaherewe amafaranga.   Merci Fally utegura iki gitaramo yatunguwe no kubona umubyinnyi Titi Brown yitabiriye iki gitaramo ubwo cyabaga mu ijoro ryo ku wa 16 Ugushyingo 2023.   Ubwo uyu munyarwenya ukunze gufasha impano z’abantu batandukanye kwigaragaza , yabonaga Titi Brown , yasabye abantu kumuremera mu rwego rwo ku mwereka urukundo, maze nabo baramwumvira Titi Brown atungurwa n’umubare w’amafaranga bamuhaga.