Menya impamvu uzana amacandwe ku musego iyo usinziriye
Biba biteye ubwoba kujya ubyuka buri gihe ugasanga watoheje uburiri bwawe cyangwa umusego wawe.Niba ubyibonaho rero menya ko ushobora kuba ufite ikibazo mu buzima bwawe.Muri iyi nkuru , turarebera hamwe impamvu bikubaho n'icyo wakora.
Amacandwe (Amacacwe) bitewe nuko muyita, ni amatembabuzi aba mu kanwa agasobanura ko ubuzima bwawe bumeze neza.Biba ari ingenzi kugira aya matembabuzi kuko hari byinshi afasha.Aya macandwe akora akazi ko kugabanya acide ziba zakozwe na Bagiteriya ziba mu kanwa kawe ibi bituma amenyo n'ibijigo bitabora.
Ikinyamakuru cyitwa Healthline gutangaza ko Enzymes ziba mu macandwe zifasha cyane mu igogora zikarinda indwara ya 'Infection'.Mu kurinda umunwa wawe indwara nyinshi no kubura ububobere, ni byiza kugira amacandwe.
Bivugwa ko impamvu ituma umuntu aryama...