Thursday, May 9
Shadow

Menya uko wakwita ku babyeyi bawe ukabashamira ineza yabo n’ibyo bagukoreye

Hari benshi batabasha kumenya ineza bagirewe n’ababyeyi babo, bityo bakabasha kubaho mu buzima bwihugiyeho, bakabirengagiza.Iyi nkuru irakwigisha uko wahesha agaciro umubyeyi wawe.

Burya abana bose aho bava bakagera hari inshingano baba bafite zo kubaha abantu bose ariko by’umwihariko abana baba bafite inshingano zo gushimisha ababyeyi babo atari uko bahaye amafaranga cyangwa ibindi.

Mu by’ukuri ntawatinyuma kuvuga ko akeneye umubano mubi hagati ye na se umubyara , kuko mubyo umwana aba akeneye harimo n’ababyeyi be.Iyo witwaye neza k’umubyeyi agufasha muri byinshi haba munama ndese no mu bindi bitandukanye.

Muri uko kwita k’umubano wawe n’ababyeyi bawe bizatuma umuryango wanyu urangwa n’amahoro ndetse n’urukundo maze nawe inyungu zikugereho.

ESE NI GUTE WAKWITWARA MU GIHE WABA USHAKA KUGIRA UMUBANO MWIZA N’UMUBYEYI WAWE ?

1.Marana igihe n’ababyeyi bawe : Nk’umwana , nibyiza ko ushaka uburyo umarana igihe n’ababyeyi bawe kugira ngo ukomeze ugire ubuzima bwiza n’ibyo ubakeneye ho ubashe kubibona.Umubyeyi wawe afite akazi kandi nawe urabibona ko adahari, ariko nk’umwana ntabwo ukwiriye kwemera kumara iminsi ibiri cyangwa itatu, utaraganira n’umubyeyi wawe.

Muri uko gushaka kumarana igihe nawe, biramushimisha ndetse akakwizera kuko aba abona nawe umwizera atari nk’umubyeyi ahubwo agatekereza ko umufata nk’inshuti.

2.Basabe inama: Buriya gusaba umubyeyi wawe inama, ni byiza biramushimisha, bikamwerekako afite umwana mwiza kandi umukunda.

3.Mwubahe kabone n’ubwo hari ibyo mwaba mutumvikanaho: Nk’umwana ni byiza kubaha imyanzuro y’umubyeyi wawe kuko biramushimisha.Nk’uko twabigarutseho haraguru , ntabwo umubyeyi wawe akeneye amfaranga yawe kugira ngo yishime , ikintu akeneye cyane ni wowe n’umutima wawe , ndetse no kumwerekako umwubaha binyuze mu kumwubaha.

4.Fata inshingano : Umubyeyi wawe azashimishwa cyane n’uko umwana we yafashe inshingano kandi akazifata neza.Mu buzima bwawe ujye uharanira gufata inshingano haba ariz’ibyo bagusabye gukora cyangwa ibyo wowe wikorera kugira ngo ukomeze kubaho neza.

5.Ku ishuri ujye uharanira gutsinda: Umubeyi wese aho ava akegera , yishimira umwana utsinda mu ishuri.Rero niba nawe ushaka ko kwishimana , akakwishimira cyane, uyu niwo mwanya wo kumenya ko gutsinda mu ishuri bizagufasha kugera kuntego zawe.

Photo/iBelieve

Isoko: Wikihow

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *