Ingaruka mbi zo gukoresha imbuga nkoranyamaga, Itonde ndetse wirinde izi mbugankoranyambaga

14/02/2024 12:10

Imbugankoranyamaga ni kimwe mu bintu iterambere ryubu ryazanye ndetse abantu benshi bakunda kuzikoresha n’ubwo abenshi batumva neza uburyo bwiza bwo kuzikoresha. Inzobere zivuga ko abantu batitinze neza ikiremwamuntu gishobora kurangizwa nizo mbugankoranyambaga mu gihe banze gucunga uburyo bazikoresha.

 

Muri iyi nkuru twifashishije inyandiko zitandukanye mukubategurira amakuru yizewe ku ngaruka mbi zishobora kugera ku muntu wese ukoresha imbugankoranyamaga.

 

DORE INGARUKA MBI ZO GUKORESHA IMBUGANKORANYAMAGA;

 

 

  1. Depression

 

Abanti benshi bakoresha imbugankoranyamaga cyane urubyiruko usanga barwara depression yerekeye ku rukundo cyane ku bintu aho usanga kubere imbugankoranyamaga abantu benshi bumva bifuza ibyamirenge bityo bigatuma barwara depression.

 

 

  1. Gusinzira gacye

 

Kubera imbugankoranyamaga zateye usanga abantu benshi bakoresha imbugankoranyamaga amasaha menshi bityo bakabura amasaha yo kuruhuka. Ibyo bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri w’umuntu.

 

 

  1. Gukoronizwa

 

Ikindi imbugankoranyamaga zishobora gutuma uzikoresha cyane aho iyo umuntu yabuze uko agera cyangwa akoresha imbugankoranyamaga amera nkumurwayi aribyo bita gukoronizwa nikintu runaka.

 

 

  1. Ibihuha

 

Imbugankoranyamaga Kandi zikunda gutuma habaho gukwirakwira kwibihuha cyangwa amakuru Atari ayanyayo.

 

 

  1. Bigabanya ibiganiro amaso ku maso

 

Kubera ko abantu benshi bakunda kuganira ku mbugankoranyambaga usanga umwanya wo kuganira amaso ku maso uba mucye kuko usanga abantu baramaze kuganira ku mbugankoranyambaga bityo bigatuma umwanya wo kubonana amaso ku maso ugabanuka.

 

 

  1. Urukundo nti ruramba

 

Akenshi usanga kubera ko abantu benshi bakundanira ku mbugankoranyambaga usanga rero urukundo rwo ku mbugankoranyambaga rutaramba.

 

 

  1. Kwiburira ikizere

 

Kubera gukunda kwigereranya n’abandi usanga abantu benshi badakunda kwigirira ikizere bitewe nuko Hari umuntu yabonye ku mbugankoranyambaga ufite ibyo adafite bigatuma uwo muntu ikizere yigirira kugabanuka.

 

 

  1. Nta mabanga

 

Muri iki gihe iterambere rimaze kugera hose cyane imbugankoranyamaga usanga abantu benshi nta mabanga bagira kubera ko byose babishyira ku mbugankoranyambaga zabo.

 

 

 

 

Source: www.lifehack.org

 

Advertising

Previous Story

Umugore ufite amabuno manini akomeza gusaba ko bamukorera intebe ye mu ndege kuko ngo ikibuno cye nta ntebe gikwirwamo

Next Story

Ni ibibi ku buzima bwawe ! Impamvu udakwiye kuvanga amagi n’ibindi biribwa

Latest from Uburezi

Go toTop