
Ayo mafaranga mugura telephone mujye muyashora mu bintu bibafitiye inyungu ! Umugabo yababajwe n’akayabo abakobwa bashobora mu ma telephone
Muri iki gihe usanga abakobwa benshi beza batunze ama telephone meza ndetse ahenze cyane ku buryo abantu benshi bakomeza kwibaza aho bayakura. Icyakora siko abantu bose bashyigikira abo bakobwa ko batunga ama-telephone nkayo ahenze kandi nta mafaranga ahagije bafite muri banki zabo.
Umukobwa wo mu gihugu cya Nigeria yifashishije imbugankoranyamaga ze yavuze akayabo ka mafaranga telephone akoresha igura maze benshi mu bamukurikira ku mbugankoranyambaga batangazwa ningano yayo mafaranga.
Uyu mukobwa yavuze ko telephone ye akoresha ihagaze amafaranga ibihumbi 600 by'amafaranga ya Nigeria. Ayo mafaranga ni menshi cyane ku buryo umwe mu bakurikira uyu mukobwa yababaye cyane ndetse avuga ko bitagakwiye ko umukobwa afata amafaranga menshi gutyo ngo ay...