Monday, May 20
Shadow

Uburezi

Umunyamakuru Manirakiza Theogene yafunguwe

Umunyamakuru Manirakiza Theogene yafunguwe

Inkuru Nyamukuru, Uburezi
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Umunyamakuru Manirakiza Theogene, Umwanzuro utegeka  kujya yitaba buri wa Gatanu wanyuma w’Ukwezi ari hanze.     Uyu munyamakuru Manirakiza Theogene yari yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze  rwari rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Mageragere.Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye Umwanzuro ku rubanza rwa Manirakiza Theogene.     Nzizera Aimable yari yandikiye Gereza asabira Manirakiza imbabazi , Manirakiza arazanga ahubwo avuga ko yari kwandika avuga ko yamubeshyeye.Manirakiza Theogene yavuze ko nta cyaha yakoze kuko ngo bari bafitanye amasezerano y’imikoranire Uwunganira Manirakiza Theogene yabwiye Urukiko ko umukiriya we...
Umuraperi Snoop Dogg yatangaje ko yavuye ku itabi burundu

Umuraperi Snoop Dogg yatangaje ko yavuye ku itabi burundu

Imyidagaduro, Uburezi
Umwe mu bahanzi bokomeye muri Amerika, wamamaye cyane mu njyana ya Hip Hop yatangaje ko yavuye ku itabi ndetse asaba abantu kumuha amahoro no kubaha ubuzima bwe bwite.   Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze Snoop Dogg yavuze ko atakinywa itabi , ndetse abuza n’abantu kumwinjirira mu buzima bwe bwite.Uyu muhanzi wagiye avugwaho kunywa itabi ryo mu bwoko bwa Marijuana , yagize ati: ”Nyuma yo kubyitaho cyane ndetse no kuganira n’umuryango n’inshuti, nahisemo kuva ku itabi.Rero ndabasabye mwubahe ubuzima bwanjye bwite”.   Ubusanzwe Snoop Dogg w’imyaka 52 y’amavuko yashyirwaga mu gatebo kamwe n’abahanzi bagendera kuntero y’abarimo Bob Marley n’abandi bakemeza ko batava ku itabi.
Umubyinnyi Titi Brown yagiriye umugisha mu gitaramo cya Gen-Z Comedy ahabwa akayabo k’amafaranga

Umubyinnyi Titi Brown yagiriye umugisha mu gitaramo cya Gen-Z Comedy ahabwa akayabo k’amafaranga

Imyidagaduro, Uburezi
Mu gitaramo cya Gen-Z Comedy kimaze kugarukwaho n’abatari bake kubera imitegurire yanyiracyo abinyujije mu gutumira itangazamakuru ritandukanye, niho Titi Brown yaherewe amafaranga.   Merci Fally utegura iki gitaramo yatunguwe no kubona umubyinnyi Titi Brown yitabiriye iki gitaramo ubwo cyabaga mu ijoro ryo ku wa 16 Ugushyingo 2023.   Ubwo uyu munyarwenya ukunze gufasha impano z’abantu batandukanye kwigaragaza , yabonaga Titi Brown , yasabye abantu kumuremera mu rwego rwo ku mwereka urukundo, maze nabo baramwumvira Titi Brown atungurwa n’umubare w’amafaranga bamuhaga.