Umunyamakuru Manirakiza Theogene yafunguwe
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Umunyamakuru Manirakiza Theogene, Umwanzuro utegeka kujya yitaba buri wa Gatanu wanyuma w’Ukwezi ari hanze.
Uyu munyamakuru Manirakiza Theogene yari yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwari rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Mageragere.Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye Umwanzuro ku rubanza rwa Manirakiza Theogene.
Nzizera Aimable yari yandikiye Gereza asabira Manirakiza imbabazi , Manirakiza arazanga ahubwo avuga ko yari kwandika avuga ko yamubeshyeye.Manirakiza Theogene yavuze ko nta cyaha yakoze kuko ngo bari bafitanye amasezerano y’imikoranire Uwunganira Manirakiza Theogene yabwiye Urukiko ko umukiriya we...