
Bugesera : Abana bakora umwuga w’uburaya biyise ‘Sunika simbabara’ bagiye gukurikiranwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko bugiye gukurikirana ikibazo cy’abana bari hagati y’imyaka 12 na 16 bishoboye mu mwuga w’uburaya bakayita ‘Sunika simbabara’ bwasanga koko aba bana bahari bukabaganiriza ababasambanya nabo bagakurikiranwa.
Ibi byatangajwe mu Ntangiriro z’iki cyumweru aho ubuyobozi bw’aka Karere bwaganiraga n’itangazamakuru aho basobanuraga icyumweru cyahariwe ubutaka ndetse hakanagarukwa kubuzima rusange bw’Akarere ka Bugesera.
Muri iki kiganiro, umwe mu banyamakuru , yabajije ubuyobozi bw’Akarere icyo bwenda gukora kukibazo cy’abana bari hagati y’imyaka 12 na 16 bakora umwuga w’uburaya biyise ‘Sunika Simbabara’.Aba bana ngo bagaragara mu Murenge wa Ririma, mu Kagari ka Kaneza, muri Santeri ya Riziyeri , aba bana kandi ngo bagaragara ...