Sunday, April 28
Shadow

RUBAVU: Nyina yamusigiye umwana isaha yo kwiga igeze aramwoza, ategura igikoma aramuheka amujyana ku ishuri

Umunyeshuri wo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba witwa Uwiringiyimana Ibrahim yabaye indashyikirwa muri bagenzi be.

Umurenge wa Nyamyumba ni umwe mu Murenge 12 igize Akarere ka Rubavu, ukaba Umurenge ugira ibibazo bitandukanye birimo n’ababyeyi bakora imirimo yambukiranya umupaka bigatuma abana babo bafata inshingano zo gusigarana barumuna babo akaba arinabo babitaho kugeza igihe ababyeyi batahiye na cyane ko benshi mu bagabo bo bashinjwa kwirirwa banywa inzoga bategereje ko abagore bataha.

Nyamyumba ni Umurenge wegereye ikiyaga cya Kivu ukaba umwe mu Mirenge irimo Uruganda rwa Bralirwa rwenga inzoga n’ibinyobwa bidasindisha.

Uyu mwana witwa Uwiringiyimana Ibrahim wiga mu mwaka wa Kabiri [ Primary 2 ] ku Rwunge rw’amashuri rwa Rambo [ Gs Rambo ] niwe wahembwe n’ikigo nk’umunyeshuri w’Ukwezi, wanze gusiba ishuri nk’uko umubyeyi we yabishatse.

Amakuru avuga ko umubyeyi we yamusigiye umwana akabura aho amusiga akaza kwigira inama yo ku mwuhagira , akamutegurira igikoma , akamuheka ubundi akibwira ati:” Ndiga muhetse ariko si nsibe ishuri”.

Nyuma yo kubona ibi,Ubuyobozi bw’ishuri bwasabye umukozi ushinzwe isuku kwita ku mwana muto naho Uwiringiyimana Ibrahim
wafashwe nk’Intwari ajya mu ishuri akurikira amasomo.

Umunsi.com twaganiriye na Nirere Judith umurezi kuri iri shuri rya Gs Rambo aduhamiriza ko uyu mwana yaje kwiga ahetse umwana w’agahinja gusa ajyanwa muri Biro y’Umuyobozi.Yagize ati:”Nibyo koko uyu mwana namubonye mu gitondo , yaje ahetse umwana w’agahinja nuko Umuyobozi w’Ikigo amujyana muri Biro n’abandi bayobozi bajya kumureba”.

Yakomeje ko uyu mwana yavuze ko ababyeyi be bajya bamusaba kuguma mu rugo ari kurera murumuna we ngo bakamubwira ko yajya ajyayo rimwe na rimwe cyangwa akavamo kuko ngo ntacyo azageraho.Ati:”Uyu mwana yatubwiye ko nyina yamusabaga kuvamo ngo n’ubundi nta cyo azigezaho.Gusa yafashijwe kuko Umuyobozi w’Ikigo witwa Niyonsaba Martin yamuhaye amakayi , asaba ko bamutekereza kuko yasanze barangije kurya ndetse amubwira ko ikibazo cyose azagira azajya amubwira akamufasha”.

Judith Nirere , yakomeje avuga ko kuri iki kigo cya Gs Rambo, bashyizeho gahunda yo kugarura abana ku Ishuri aho, abana bafata iya mbere bakajya kuzana bagenzi babo mu minsi isoza icyumweru bakabashishikariza kwiga , ababazanye bakabahemba.Yavuze ko kandi usibye abana n’bayobozi b’Imidugudu babashije kugarura abana ku Ishuri babihemberwa , aho basubizwa itike bakoresheje.