
Samusure yatangaje amagambo akomeye kucyatumye ahungira muri Mozambique yiyama abakomeje gutuma adafashwa
Samusure wamamaye muri Cinema Nyarwanda akaza guhungira muri Mozambique ngo kubera amadeni yagize icyo avuga kubakomeje kwitambika muri gahunda ye yo gufashwa.
Nk'uko byatangajwe ngo hari abantu bakomeje kugenda bamubeshyera ndetse ngo bakitambika kuba bamuha ubufasha.Samusure yavuze ko abarimo kumwitambika mu nzira cyane ari abakorera kuri YouTube agaragaza ko bahimba inkuru ngo hari umukobwa yateye inda bityo ko ngo ibyo avuga ari uguteka imitwe.
Samusure yavuze ko yiyamye abantu bivanga muri gahunda ye yo gufashwa bavuga inkuru zo kumubeshyera bikamwangiriza ubunyangamugayo bwe.
Ati:" Hari abantu benshi bagiye bitambika iyi gahunda yo gusaba abantu ubufasha cyane cyane abakorera kuri YouTube zigitangira kubera ko bashaka kwamamara ariko bagasanga k...