Thursday, April 25
Shadow

Imikino

This Category of ‘Imikino’ Deals with only sports news and other updates related to sports.

USM Alger yatewe mpaga

USM Alger yatewe mpaga

Imikino, Imyidagaduro
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Africa CAF yanzuyeko USM Alger Iterwa mpaga 3-0. Umukino ubanza wa 1/2 wagombaga kubera muri Algeria aho RS Berkane yagombaga kwakira USM Alger ejo hashize.Gusa iyi kipe yaje kugorwa ikigera ku kibuga cy’indege aho yari yagiye yambaye imyenda iriho ikarita ya Maroc ndetse n’agace ka Sahara y’Iburasirazuba, bahise bahagarikwa bahabamaza amasaha 10 babasaba guhindura iyi myambaro , nusa Ntabwo abasore babyemeye kuko banze kuyihindura. Iyi myenda baje kwemera kuyitanga ariko CAF isaba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Algeria gufasha iyi kipe kubona indi myambaro izakinana.Ibihugu bifitanye inzigo (Umubano muke) y’uko Algeria ifasha agace ka Sahara y’Iburengerazuba kwigobotora Ubukoroni bwa Maroc, ni mu gihe Maroc yo igafata nk’ubutaka bay...
APR FC igiye kuzana Rutahizamu wakiniye Arsenal na As Roma

APR FC igiye kuzana Rutahizamu wakiniye Arsenal na As Roma

Imikino, Imyidagaduro
Ikipe ya APR FC ishobora kuzana umukinnyi ukomeye wakiniye amakipe arimo Arsenal na As Roma. Mu gihe ikipe ya APR FC ishaka gukomeza kubaka ibigwi muri ruhago Nyarwanda no hanze yayo, ishobora gusinyisha Gervais Yao Kouassi wamamaye nka Gervinho muri tuhago akaba yarakiniye amakipe akomeye arimo Arsenal yo mu Bwongereza na As Roma. Ni umusore ufite inkomoko mu gihugu cya Cote d’Ivoire ahasanzwe habarizwa impano zidasanzwe muri Afurika na cyane ko iki gihugu gihora mu myanya y’imbere ku rutonde rwa FIFA.Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe akomeye ashobora kuza gufasha abandi bakinnyi ba APR FC kugera kure mu mikino mpuzamahanga. Amakuru yatangajwe na Rugaju Reagan , Umunyamakuru wa RBA , yemeza ko iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yamaze kohereza abahanga mu gutoranya abakinnyi muri Afurika ...
Abakinnyi ba Rayon Sports barwanye n’aba Bugesera FC nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’Amahoro

Abakinnyi ba Rayon Sports barwanye n’aba Bugesera FC nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’Amahoro

Imikino
Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Youssef Rharb, Khadime Ndiaye na Charles Bbaale barwanye n’aba Bugesera FC barimo Isingizwe Rodrigue na Hoziyana Kennedy nyuma y’umukino wa 1/2 wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro, wabaye I Bugesera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024. Mu gihe abasifuzi bayobowe na Mukansanga bibwiraga ko birangiye, basohotse mu kibuga kuko imvura yari itangiye kugwa, abakinnyi bari basigaye inyuma bongeye gusagararira , Khadime Ndiaye na Charles Bbaale bashaka kurwana n’abakinnyi ba Bugesera FC na Team Manager wayo, Itangishaka wasubiye inyuma akagwa hasi mbere yo guhungishwa na Gatete uri mu bari bashinzwe umutekano ku kibuga. Polisi y’Igihugu yahise yinjira mu kibuga yihuta, ifata abakinnyi bashakaga ku rwana barimo Umunyezamu Khadime Ndiaye ndetse na Team Man...
Bugesera igeze k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yandagaje Rayon Sports

Bugesera igeze k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yandagaje Rayon Sports

Imikino
Bugesera FC igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ikuyemo Rayon Sports. Bugesera FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/2, Ndetse no mu mukino ubanza Bugesera yari yatsinze igitego 1-0 igiteranyo cy’imikino yambi ni  ibitego 2-0. Bugesera FC yahise iteraho kashe ko isezereye Rayon Sports mu Gikombe cy'Amahoro cya 2024.Iyikipe ikunzwe n’abatari bake uyu mwaka 2023/2024 uyibereye imfabusa kuko nta gikombe na kimwe itwaye kuko icya shampiyona cyatwawe n’ikipe y’ingabo z’Igihugu APRFC. Ni ubwa mbere Bugesera FC igeze ku mukino wa nyuma w’Irushanwa  iryari ryo ryose hano mu Rwanda ndetse no kuva yashingwa mu mateka yayo.Ku mukino wa nyuma wa W’igikombe cy’Amahoro cya 2024, Bugesera FC izahura na Police FC tariki ya 1 Gicurasi. Police FC yatsinze Gas...
Real Madrid yongeye gutsinda FC Barcelona

Real Madrid yongeye gutsinda FC Barcelona

Imikino
Ikipe ya Real Madrid yatsinze FC Barcelona iyisiga amanota agera kuri 11 yose mu mukino wa 32 wa Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere muri Espagne. Ni umukino wabaye ku itariki 21 Mata kuri Stade ya Santiago Bernabeu. Ku munota wa 6 nibwo FC Barcelona yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Andreas Christensen. Nyuma yo gutsindwa iki gitego, abakinnyi ba Real Madrid bashatse uko bishyura ariko Vinicius Junior ntabashe kubyaza amahirwe imipira yabonaga. Vinicius Junior yaje gutsinda Peneliti kiba igitego cya Mbere cyo kwishyura. Mu gice cya Kabiri, ikipe ya Fc Barcelona yabonye igitego cya Kabiri gusa nyuma y'iminota mike Lucas wa Real Madrid ahita acyishyura. Mu minota yinyongera, Jude Bellingham yatsinze igitego cya Real Madrid cya 3 , umukino urangira ari 3:2. Gutsinda uyu mukino b...
Rayon Sports yihanangirije Bugesera FC

Rayon Sports yihanangirije Bugesera FC

Imikino
Ikipe ya Rayon sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 muri shampiona y’u Rwanda ubwo harimo gukinwa umunsi wa 27 kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata. Ni umukino wabereye i Bugesera, ibitego byayo bitsindwa, n’umukinnyi w’Umugande Charles Bbale.Rayon Sports gutsinda Bugesera, ntabwo ari igitangaza cyangwa, inkuru nubwo Bugesera FC yaherukaga gutsinda Rayon Sports mu mukino ubanza mu gikombe cy'Amahoro byatumye habaho, ukutajenjyeka kuri ya Rayon Sports. Gutsindwa kwa Bugesera FC muri Shampiyona birayishyira mu kaga kuko iri mu myanya ibiri yanyuma y'amakipe ashobora kumanuka. Icyo kwibaza Ibyo Rayon Sports ikoze kuwa kabiri mu gikombe cy'Amahoro Izabisubiramo? , Isabwa gutsinda 2-0 cyangwa 2-1 igakomeza, mukindi cyicyiro gikurikira. Ese Bugesera FC ntishobora kubura amanota 3 yar...
APRFC itwaye igikombe cya 5 yikurikiranya

APRFC itwaye igikombe cya 5 yikurikiranya

Imikino, Imyidagaduro
Iyi kipe yegukanye iki gikombe Shampiyona itarangiye, ibi ibigezeho nyuma yo gutsinda ikipe ya Kiyovu Sports 1-0 cyatsinzwe na Mugisha Girbert ku munota wa 46 w’Umukino. Mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.Imibare myinshi yavugiraga APR FC kuko yari ikeneye nibura kunganya igatwara igikombe ititaye ku byaba bivuye ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Bugesera FC 2-1. Ibikoze ku nshuro ya gatanu yikurikiranya. Ni Igikombe cya 22 cya Shampiyona cyegukanywe n'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu kuva ishinzwe mu 1993 mu gihe yatangiye gukina Shampiyona mu 1995. Ni mu gihe kandi ikipe ya APRFC yakabaye yaratwaye igikombe ku mukino w’umunsi wa 26 mu gihe yasabwaga gutsinda AS Kigali, bikaza kurangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2. ni umukino wabaye kuwa 1...
José Ignacio Fernández Iglesias yahisemo kuva muri Real Madrid

José Ignacio Fernández Iglesias yahisemo kuva muri Real Madrid

Imikino
José Ignacio Fernández Iglesias, uzwi ku izina rya Nacho, ni umukinnyi w’umupira wamaguru ukina nk'ubagize umwuga. Afite inkomoko muri Espagne agakina inyuma mu ikipe ya Real Madrid, ndetse n’ikipe y’Igihugu ya Espagne. Yavutse ku wa 18 Mutarama 1990, avukira i Madrid, muri Espagne.Nk’uko byatangajwe mu kinyamakuru MARCA cyo muri Espagne, Nacho Fernandez, kapiteni wa Real Madrid, azava muri iyi kipe mu mpera za shampiyona 2023-24. Myugariro, wakuriye mu ishuri ry’urubyiruko (Abato) ba Real Madrid akaba, ubuzima bwe bwose yarabuhariye iyi kipe, yahisemo kutongera amasezerano, azangira muriyi mpeshyi.Icyemezo cya Fernandez gitanga inzira mu buzima bwe bushya mu gihe ashakisha amahirwe ,ahandi. Real Madrid, hamwe n'abakinnyi bakina hagati Antonio Rudiger, Eder Militao, na David Alaba...
Perezida Kagame yavuze kuri Arsenal yasezerewe yemeza ko atazayivaho

Perezida Kagame yavuze kuri Arsenal yasezerewe yemeza ko atazayivaho

Imikino
Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda H.E Paul Kagame yavuze ko n'ubwo ikipe ya Arsenal yasezerewe muri EUFA Champions League azakomeza kuyikunda yifuriza ikipe ya Buyern yo mu Budage yayisezereye ikagera muri 1/2 amahirwe. Uyu mukino Arsenal yasezerewemo wabaye kuri uyu wa 17 Mata 2024 , akaba ari 1/4 cy'irangiza cya UEFA CHAMPIONS league, irushanwa rikundwa n'abatari bake.Ikipe ya Bayern Munchen yo mu Budage niyo yakiriye uyu mukino nyuma y'aho umukino ubanza wari wabereye mu Budage ikanganya 2:2 na Arsenal. Ni ikipe yari iwayo ndetse ifite amahirwe menshi kuko yo yasabwaga igitego kimwe cyo nyine.Abanyarwanda batari bake bagaragaje agahinda kabo dore ko hari n'umukobwa wari wavuze ko iyi kipe n'idatsinda arikata ibere ry'ibumoso (Yatebyaga) kubera gukunda iyi kipe. Agahinda bagatewe cy...
Bugesera FC ikoze mu jisho Rayon Sports abafana banga gukomera amashyi abakinnyi

Bugesera FC ikoze mu jisho Rayon Sports abafana banga gukomera amashyi abakinnyi

Imikino
Mu mukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro wahuje ikipe ya Rayon Sports na Bugesera FC warangiye , Rayon Sports itsinzwe igitego 1:0.Ni umukino waranzwe n’ihangana ridasanzwe cyakora umukino urangiye abafana banze gukomera amashyi ikipe yabo na Perezida asohoka mbere y’Igihe. Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, ukaba umukino wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka wa 2024.Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe igitego kimwe mbere y’igihe kugombora birayinanira nyamara ariyo yakiriye kuri Pele Studium. Igitego cya Bugesera FC cyatsinzwe na Ssentongo Farouk ku munota wa 25 w’umukino.Mu gice cya Kabiri Rayon Sports yagerageje uburyo bwose bwo kwishyura cyakora kubyaza umusaruro amahirwe bikaba bikananirana.Ubwo umupira wari urangiye abafana bagiye gukom...