Friday, May 3
Shadow

Don’t Accept To Die” Igitabo kimaze gusana imitima y’abatabarika mu myaka ibiri gusa kimaze gisohotse – AMAFOTO

Imyaka ibiri irashize Dimitrie Sissi Mukanyiligira ashyize hanze igitabo yise ‘DON’T ACCEPT TO DIE’ gikubiyemo ubuzima bwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gitabo kirimo ubuzima bwe ,mbere ya Jenoside,mu gihe cya Jenoside na nyuma yayo.

Iki gitabo cyanditswe kuva mu mwaka wa 2020 gishyirwa ahagaragara taliki ya 1 Mata 2022. Kirimo inkuru yigisha amateka y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 kugeza ubu kimaze kubaka imitima y’abantu benshi haba abari bariho mu gihe cya Jenoside n’abavutse nyuma yayo kuko hanagaraga ko uruhare runini ari urw’urubyiruko mu gukomeza kubaka igihugu.

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri iki gitabo kimaze gishyizwe hanze uyu mwanditsi wacyanditse yari yatumiye urubyiruko rugizwe n’abagera kuri 30 ndetse batarengeje imyaka 30 y’amavuko kuko muri uyu muhango urubyiruko nyuma yo gusangizwa bimwe mu bikubiye muri iki gitabo hagaragajwe icyo urubyiruko rusabwa ngo ubumwe no gukumira icyahembera ibibi bishobora gusubiza igihugu mu bihe bibi byashize nko kwamaganira kure abashobora kubayobya,kumvisha urundi rubyiruko rutazi amateka nyayo y’Igihugu no kubatoza gukomera kubyagezweho no gukeza guharanira ikiruteza imbere.

Uyu mwanditsi avuga ko iki gitabo cyamuhaye izina bitewe n’ubutumwa bukubiyemo kuko cyakunzwe mu buryo atiyumvishagamo, ndetse ko cyaguzwe ku rugero rwiza.Iki gitabo kandi cyomoye imitima y’abantu benshi bagisomye haba abakorewe Jenoside cyangwa abakomoka ku bayikoze kuko bituma yitekerezaho akareba uko ubuzima bwari bumeze icyo gihe na nyuma yaho bakabona itandukaniro ko ubuzima bushoboka gukomeza.Cyafashije bamwe na bamwe baba hanze kugaruka mu Rwanda no ku rusura hakurikijwe kimwe mu gice kiri muri iki gitabo kigaragaza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uko byaje kumera.

Mu butumwa bugufi muri iki gitabo gishishikariza umuntu wese by’umwihariko urubyiruko kudacika intege no gukomeza guhataho ,guharanira uburenganzira bwabo no kutemera kuyobywa mu bintu bibi byumvihariko ibihembera inzangano ahubwo hagasenyerwa umugozi umwe.

Iki gitabo kimaze gushyirwa mu ndimo ebyiri ,icyongereza n’igifaransa ndetse hakaba hari gutungunywa icyo mu rurimi rw’ikidage ndetse hateganyijwe ko hazanakorwa mu buryo bw’amajwi kugirango n’abadakunda gusoma nibura bumwe ibiri muri icyo gitabo bizabagereho kuko kiri mu bya gurishijwe ahantu henshi hatandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga byumwihariko mu Bufaransa ,mu Budage n’ahandi.

Kugeza ubu iki gitabo kiboneka mu masomero atandukanya agurisha ibitabi mu Rwanda no hanze yaho,iki gitabo cyatumye kandi havuka umuryango Live On Foundation unagamije kuganiriza no kwigisha urubyiruko amateka no kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.

Dimitrie Sissi Mukanyiligira umwanditsi w’igitabo DON’T ACCEPT TO DIE

Urubyiruko 30 rutarengeje imyaka 30 y’amavuko nibo bitabiriye uyu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri iki gitabo gisohotse
Lyvine Rwanda na Solange Nishimwe ni bamwe mu rubyiruko bagaragaye muri iyi sabukuru y’igitabo

Be Kind uzwi cyane ku rubuga rwa X yitabiriye iyi sabukuru
Live On Foundation team

Lyvine Rwanda yahawe iki gitabo mu buryo bwo kumenya amakuru n’amateka ku buzima bwa Dimitrie mu gihe cya genocide.
Bamwe mu banyamakuru,abanditsi n’abakoresha imbugankoranyambaga bari bahari
Igitabo “Don’t Accept To Die” cyahuje imbaga.