Mu buzima tubaho ubuzima bitandukanye twese, Hari ababaho mu buzima bwiza ariko hari n’abandi babaho mu buzima bushariye.
Ni nako rero bamwe babaho bafite ibiceri by’umubiri byose ariko hakaba n’abandi bagira bicye.Gukora ni ikintu umuntu wese yaremewe kuzacamo, mu gihe uhumeka umwuka wabazima burya ni ngombwa ko unyura mu bikomeye.Hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje gushima ubutwari Umusore wagaragaye Ari mu murima guhinga Kandi nyamara afite ubumuga.
Ubusanzwe abenshi bameze nkawe ndavuga bafite ikibazo nkicye, bakunda gusabiriza ariko we ngo yahisemo gukora ngo abeho aho gusabiriza.Mu ifoto yakomeje kubica cyane ku rukuta rwa Facebook, uyu musore yari Ari mu murima afite isuka ubonako Ari mu mirimo ye yaburi munsi.
Ese wowe ufite ibice by’umubiri byose ukaba waranze gukora ubu ntasomo ukuyemo! Benshi bifuza kumera nkawe benshi bapfuye wowe ukaba ukiriho, nyamara ukwiye guhinduka.Uyu musore ntabwo yigeze avugwa amazina ndetse n’aho aherereye gusa yabaye isomo ryiza kubatuye isi.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: Dickson Sitienei