Advertising

Rubavu: Hatangiye imurikabikorwa rizamurikirwamo imodoka

12/19/24 18:1 PM
1 min read

Kuri uyu wa 19 Ukuboza, 2024 mu Karere ka Rubavu hatangijwe ku Mugaragaro Imurikabikorwa ry’abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba rizamurikirwamo Imodoka n’amabuye y’agaciro. Ni Imurikabikorwa ryahurijwemo abantu batandukanye bazanye ibyo bakora.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba Bwana Ernest Nkurunziza aganira n’abanyamakuru yatangaje ko muri iri murikabikorwa ryatangijwe kuri uyu wa Kane harimo udushya twinshi turimo n’abacuruza imodoka ndetse n’amabuye y’agaciro.

Yagize ati:”Ni umurikagurisha rizitabirwa n’Ibigo bitandukanye bya hano mu Rwanda , Inganda zikomeye , Ibigo bicuruza amabuye y’agaciro, hamwe n’abacuruza imodoka ku buryo hari n’abashobora kuzazitahana”.

Yakomeje avuga ko bimwe mu dushya rinarigira ryiza harimo n’uko rizabera ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu.

Ni Imurikabikorwa ryiswe ngo ‘Western Province Expo Beach’, rikaba rizamara iminsi 12.

Sponsored

Go toTop