Umutoniwase Sophie ukora mu Muryango w’Abibumbye Ushinzwe Abimukira, IOM, yasobanuriye abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Mubuga ko iyo umuntu agusuhuje akagushima mu kiganza hari icyo aba ashaka kuvuga kiganisha ku busambanyi ku buryo byavamo ihohoterwa bidacunzwe neza.
Abaturage bo mu Murenge wa Mubuga, basobanura ko bagiye kurwanya bivuye inyuma ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribakorerwa by’umwihariko abo mu giturage. Ni amahugurwa yari yateguwe na RIB ku bufatanye n’Umuryango wa IOM (International Organization for Migration) n’abandi bafatanyabikorwa , aho bazengurutse mu Ntara y’Iburengerazuba .
Ubwo yashyirwaga ku musozo, abaturage bo mu Karere ka Karongi , Umurenge wa Mubuga, bagaragaje ko bishimiye ayo mahugurwa yabibutsaga kurwanya ‘Ihohoterwa rishingiye ku Gitsina n’irikorerwa abana’ na cyane ko bari abayobozi b’inzego z’ibanze bari bayatumiwemo.
Mutoniwase Sophie, wari uhagarariye umuryango wa IOM, yasabye aba baturage (Abayobozi bo mu nzego z’ibanze) kumenya amayeri akoreshwa n’ababa bashaka kubashuka, agaragaza ko hari ibimenyetso byifashishwa nabo.
Ati:”Hari ubwo umuntu w’umugabo cyangwa umugore uba wifuza kugukorera ihohoterwa muhura mu nzira akagushima mu kiganza, cyangwa akakureba indoro ikwerekako ashaka ko muryamana kandi atabanje kubigusaba. Ukibona iyo ndoro rero , ukwiriye kumugendera kure kuko ntabwo aba agamije icyiza kuri wowe”.
Yakomeje agira ati:”Burya biba byiza ibintu byose iyo biganiriweho, umuntu aka kuganiriza akabigusaba ku neza, ukabyemera cyangwa ukabyanga. Naho undi musobanukirwe n’amayeri y’abantu bakoresha ndetse munamenye ko ibyo baba bakora bigeze icyaha mwitabaze inzego zibishinzwe”.
Jean Claude Ntirenganya Umukozi muri RIB mu Ishami rishinzwe kurwanya ibyaha, yabwiye aba bayobozi b’inzego z’ibanze ko ihohotera rishingiye k’umubiri naryo rihanwa n’amategeko abasaba kutajya bihanganira umuntu wese ba bona ugambiriye kubahohotera ndetse anabasaba kubyigisha abo bayobora.
Bamwe muri aba baturage baganiriye na UMUNSI.COM , bahamije ko banyuzwe n’inyigisho ndetse bizeza aba bahuguye ko bataruhiye ubusa.Umwe yagize ati:”Nukuri izi nyigisho tubonye ubu ziratunyuze. Umuntu yagushimaga mu ntoki ntubashe gusobanukirwa neza n’ibyo avuze ariko ubu ndabimenye ni ukubyirinda twabona bibaye tukiyambaza RIB”.
Undi yagize ati:”Si rimwe umuntu ankoze mu kiganza akahashima ariko nkapfaniranwa simenye icyo ashatse kuvuga. Ni ukuri ubu ndabimenye, kandi mudufashe gushimira, RIB n’abafatanyabikorwa bayo kubw’aya mahugurwa”.Ni amahugurwa yanyuze mu Turere turimo Rubavu, Nyabihu , Musanze, Rutsiro na Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, aho mu Karere ka Karongi yarangiriye mu Murenge wa Mubuga.