Igitaramo kidasanzwe kizamara weekend yose muri Motel de MUHUNGWE MAHOKO mu Karere ka Rubavu, aho ibyamamare muri muzika bitandukanye nka MAKANYAGA Abdull ndetse n’umuraperi RIDERMAN Riderzoo.
Guhera I saa 6PM ku tariki 29 kugeza kuri 01/12 amarembo azaba afunguye ubwo kwinjira bizaba ari 3000frw ahasanzwe ndetse na 5,000frw VIP. Hamwe na Selekta Dady ndetse na MC Enzo azaba yakifatiyemo kuri Micro.
kuwa Gatanu tariki 29/11/2024 ndetse no ku Cyumweru 01/12/2024 igitaramo kizatangirana n’umunyabigwi muri Muziki cyane cyane munjyana Gakondo MAKANYAGA Abdull.Makanyaga Abdul ni umuhanzi n’umucuranzi w’umunyarwanda, akaba afite amateka akungahaye mu muziki w’u Rwanda dore ko afite indirimbo nyinshi zakunzwe kuva kera zimenyerewe ku izina ry’ibisope.
Makanyaga Abdul yavutse mu mwaka wa 1947, arubatse afite umugore n’abana 7, abakobwa 4 n’abahungu 3. yavukiye mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma.
Yatangiriye kwiga I Burundi amashuri y’incuke n’abanza kugeza mu wa kabiri yaje mu Rwanda akomereza amashuri ye mu karere ka Rukindo, yigira kuri kiliziya y’i Rutongo, mu mwaka wa 3 n’uwa 4 hanyuma njya i Mugambazi ahigira uwa 5 n’uwa 6.
Muwi 1959 iwabo bimukiye mu Biryogo mu karere ka Nyarugenge ahita atangira amashuri yisumbuye muri Ecole Technique ya Kicukiro. Yatangiye umwuga wo gucuranga no kuririmba ahagana mu 1967, aririmba muri Orchestres zitandukanye zirimo Abamararungu, Inkumburwa, Les Copins n’izindi.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Makanyaga yifatanyije n’abandi bagenzi be bacurangaga muri Orchestres zitandukanye zari zitakiriho bashyiraho Itsinda ryitwa Irangira. Mu mwaka w’1972 nibwo yashyize hanze bwa mbere indirimbo kuri radiyo, iyo ndirimbo yitwa ‘Roza sanga ababyeyi’ n’iyitwa ‘Urabeho Mariyana’ ariko iyamenyekanyeho cyane yitwa ‘Rubanda ntibakakoshye’.
Mu mwaka w’1967, ubwo Makanyaga Abdul yari afite imyaka 20 y’amavuko, yakinnye mu ikipe y’umupira w’amaguru muri Kiyovu Sport ariko kubera imvune ntiyabasha gukurikira iyo nzira,atangira kwita kuri muzika kuko nayo yayikundaga.
Hagati muri weekend kuri 03/11/2024 umuraperi uri mubayoboye abandi muri iki kiraganwa Riderman Riderzo azaba yakifatiyemo ataramira abakundi injyana ya HIP Hop.
Emery Gatsinzi uyu ni umuraperi ufatwa nka nimero ya mbere hano mu Rwanda ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Riderman, ni umuhanzi mu njyana ya Rap, Akaba yaravukiye i Bujumbura mu Burundi.
Niwe mfura mu bavandimwe batanu bavukana; abahungu 3 n’abakobwa 2. Amashuri abanza yayize kuri Ecole Primaire Kabusunzu maze ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire St Andre, aho yakuye impamyabumenyi muri sciences humaines.
Amashuri ya kaminuza yayakomereje muri Universite Libre de Kigali mu bijyanye n’ubukungu n’icunga mutungo kugeza 2008, aho yerekeje Rwanda Tourism University College mu ishami ry’ubukerarugendo n’icunga mutungo ariko naho ntiyaharangiriza. Riderman kuri ubu afite Studio ye yitwa IBISUMIZI, Akorana n’aba producer banyuranye nka T-Brown, First Boy, Fazzo n’abandi.
Mu mabyiruka ye, Riderman yakundaga gukina umupira w’amaguru. Yanakundaga kumva Radiyo bitangaje ku buryo bayimukubitiraga kubera kuyicokoza! Nubwo yakundaga muzika ngo ntabwo yumvagako azavamo umuririmbyi ahubwo inzozi ze zari kuzandika igitabo. Yatangiye kwandika imivugo ageze mu mashuri yisumbuye maze akumva indirimbo yibanda cyane ku magambo azigize; mu kumva indirimbo z’ umuhanzi 2Pac niho yakuye igitekerezo cyo gukoresha imivugo yahimbaga agatangira kuyiririmba.
Yatangiye kuririmba nyuma ya 2005. Mu kwezi kwa Gicurasi 2006 yinjiye muri groupe UTP soldiers ryari rigizwe n’inshuti ze arizo NEG G The General na MIM. Baje gukorana indirimbo umunani maze nyuma yaho nawe asohora indirimbo ku giti cye ya mbere muri 2007. Iyo ndirimbo yayise “Turi muri Party”; biza no gutuma ahita ava muri iryo tsinda nuko atangira gukora injyana ya RAP ku giti cye.
riderman umuziki waje kumuhira kubu ryo hari aho yibuka uburyo muri Kanama 2012 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akahamara ibyumweru bitatu yitabiriye inama y’abahanzi ba Hip Hop yitwa “Hip Hop and Physics Engagement”.
Ndetse Muri 2008,Riderman nibwo yatsindiye igihembo cye cya mbere nk’umuhanzi muri Salax Award nk’umuhanzi mwiza wa Hip hop Artist mu Rwanda,Muri 2010 album ye yatsindiye igihembo cy’inziza nanone muri Salax Awards.kimwe n’ibindi bihembo bya Salax uyu muhanzi yagiye yegukana bya Album nziza muri 2011 na 2013 uyu ukaba n’umwaka Riderman yegukanyemo igihembo cya PGGSS3.