Advertising

Bari mu gahinda nyuma yo gukora ubukwe bwa Miliyoni zirenga 2 bagahita batandukana

12/20/24 8:1 AM
1 min read

Nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abantu bakomeje kuvuga ibyo gutandukana kwa King Kaka na Nana Owiti, aba bombi bari kwicuza impamvu bakoresheje amafaranga menshi mu bukwe bwabo ntihatere Kabiri badatandukanye.

Carol Mwangi w’imyaka 26 n’umugabo we w’imyaka 66 batakaje menshi mu bukwe bwabo ntibibahire bagahita batandukana. Carol Mwangi yahamije ikintu kibabaje ari ingano y’amafaranga batakaje mu bukwe bwabo bikaba iby’ubusa.

Aba bombi bo muri Kenya bamenyekanye cyane ubwo bakoraga ubukwe bwari bumaze imyaka ibiri.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko umusaza w’imyaka 66 atagombaga gushakana n’umwana w’imyaka 26. Bati:”Umusaza buriya yari yarakodesheje inkumi mu gihe cy’imyaka ibiri”.Si rimwe urugo rw’abashakanye barutana mu myaka ruvuzweho kenshi na cyane ko inshingano ziba zitandukanye.

Sponsored

Go toTop