U Rwanda rwatangaje ko rwatsinze burundu icyorezo cya Marburg nyuma y’amezi agera kuri atatu ruhanganye na cyo binyuze mu kubahiriza ingamba zashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima dore ko cyagaragaye bwa mbere mu Rwanda tariki 27 Nzeri 2024.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo Dr Nsanzimana Sabin yatangarije itangazamakuru ko iki cyorezo cyarangiye , icyakora ko urugamba rwo guhangana na cyo rugikomeje.
Yagize ati:”Ubu icyorezo cya Marburg cyararangiye, ariko urugamba rwo guhangana na cyo ntabwo rwarangiye. Tuzakomeza kubaka ubushobozi amakipe mashya, na gahunda nshya mu gihe tujya imbere”.
Yakomeje agira ati:”Rwari urugendo rurerure ariko ubu tugeze ku iherezo rya Marburg.Mu ijoro ryakeye wari umunsi wa 42 nta muntu wandura icyorezo cya Marburg. Rero dutangaje ko Marburg yarangiye mu Rwanda”.
Yagaragaje ko mu rugamba rwo guhangana na Marburg hakozwe ibintu byinshi by’ingenzi birimo gukumira ko abacyanduye kitabahitana aho abahitanywe na cyo mu Rwanda ari 22%. Ikindi kwari ukugihagarika vuba kitarakwira hose, no kumenya aho icyo cyorezo cyavuye aho byatahuwe ko cyakomotse ku murwayi wa mbere wakoraga mu kirombe gicukura amabuye y’agaciro.
Yagize ati:”Ni icyorezo , tutari twarigeze tubona mu gihugu cyacu mu myaka yabanje. Cyari icyorezo gishya ndetse no ku barwayi byari bishya. Urugendo rurerure twarunyuzemo dushaka gukemura ibyo bibazo bitatu”.
Dr Brian Chirombo, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima , OMS mu Rwanda yashimiye imbaraga u Rwanda rwashyize mu guhashya icyorezo cya Marburg.
Ati:”By’umwihariko ndashimira Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange kuko bashyize imbaraga mu guhashya iki cyorezo cyari kibangamiye urwego rw’Ubuzima, turakirwanyije kandi byagezweho. Iyi ntsinzi ntabwi ari iherezo urugamba rurakomeje”.