Umwambaro w’imbere ni ingenzi cyane kuko ku ruhande rumwe ufatwa nk’ubwirinzi bwiza ku mubiri w’uwambaye.Kuba umukobwa cyangwa umugore rero yawambara rimwe, kabiri bishobora kumugiraho ingaruka zidasanzwe ari nayo mpamvu dukoze iyi nkuru.
Umukobwa cyangwa umugore asabwa kugirira isuku imyanya ye y’imbere cyane ugereranyije n’umugabo cyangwa igitsina gabo n’ubwo bose basabwa kwiyitaho. Umugore wa mbaye inshuro zirenze imwe umwambaro w’imbere bishobora kumuviramo kurwara indwara zirimo ; Bagiteriya cyangwa ‘Fungi’. Impamvu ni uko izi mikorobe zinjira cyane iyo hari ubushyuhe bwinshi.
Utu dukoko turimo utuzwi nka ‘E.Coli na Stephylococcus’ tugira ingaruka mbi ku mubiri cyane by’umwihariko iyo umwambaro w’imbere (Ikariso) ya mbawe inshuro zirenze imwe itameshe. Ku nshuro ya mbere haba hari amahirwe y’uko umuntu adashobora kwandura cyane ariko iyo bibaye kabiri kiba ari ikibazo ku buzima bwe.
Umuntu wambaye umwambaro w’imbere inshuro ebyiri, ashobora kwandura ‘Infection’. Iyo ikariso yambawe inshuro zirenze imwe, nyirayo akajya kwibohora , bituma umubiri we ukongezwa na mikorobe mbi zishobora kumutera Infection z’uburyo bwose.
Ikinyamakuru cyitwa Rollingout , kivuga ko ku gitsina gore , ari ikibazo gikomeye kujya kwibohora bambaye umwambaro w’imbere inshuro ya kabiri.
Ikindi kandi bitera umubiri kutabohoka n’ingorane zitandukanye. Inshuro ya mbere wambaye ho umwambaro w’imbere usigamo ibyuya n’umwanda w’uko wiriwe.Iyo wongeye kuwambara bitera uruhu kuba rwakwangirika binyuze aho umubiri ukubanaho , ibi bigatera uburibwe bukomeye.
Umwambaro w’imbere wambawe rimwe , uba ufite impumuro nziza unifitemo ubushobozi bwo kurwanya udukoko n’ibindi byose byataka umubiri wa nyirawo ariko iyo bibaye ubwa kabiri , uba waramaze gutakaza ubwo bushobozi. Udukoko twinjira byoroshye.
Bituma uwambaye yitakariza icyizere. Kuba wa kwambara umwambaro w’imbere inshuro irenze imwe, ni byiza ariko iyo uwambaye inshuro zirenze imwe, ntabwo wigirira icyizere.Gutekereza ko wa mbaye umwambaro udasukuye bishobora kugutera ikibazo gikomeye cyo kumva ko utameze neza ukaba wanakwikubita hasi mu gihe uhagaze.
Unukira abandi. Iyo wambaye umwambaro udasukuye bituma unukira abandi mu buryo bugaragara ugasanga nawe ubwawe ntabwo wiyumva. Ibi bituma bakwinuba n’aho ukorera ukahasiga inkuru mbi.
Isoko: Rollingout