Advertising

Thomson washakaga kuba Perezida agiye gushyira hanze Album ya Gatatu

12/20/24 11:1 AM
1 min read

Umuyobozi w’Ishuri akaba n’umuhanzi Habimana Thomas wamamaye nka Thomson, agiye gushyira hanze ‘Umuzingo’ wa Gatatu mu gitaramo cyiswe 3×2 kizaba kuri uyu wa 04 Mutarama, 2024 kibere mu Karere ka Rubavu ahazwi nko kuri ‘Together Motel’.

Habimana Thomas wamenyekanye nka Thomson, yabwiye UMUNSI.COM  ko n’ubwo ari Umuyobozi w’Ishuri , yifitemo n’impano y’ubuhanzi ndetse Album ye ya Gatatu yise ‘Ubuyobe’ ikaba ikubiyemo indirimbo ziburira urubyiruko kudakoresha , nabi imbuga Nkoranyambaga no kutishora mu biyobyabwenge.

Mu magambo ye yagize ati:”Ndi umuyobozi w’Ishuri ariko na none ndi umuhanzi. Ubuhanzi ni impano yanjye yo mu buto niyo mpamvu natekereje ku kwibutsa urubyiruko ko u Rwanda rw’ejo hazaza ruri mu maboko yarwo nkabinyuza muri iyi Album nzasohora ku wa 04 Mutarama,2025”.

Yakomeje agira ati:”Album yanjye nayise ‘Ubuyobe’ kuko ni izina nahuje n’urubyiruko rukoresha imbuga Nkoranyambaga mu buryo butari bwiza rimwe na rimwe , hakanaziramo n’abatifuriza u Rwanda ineza, baba bashaka kubashuka ugasanga nabo bakoze nkabo batazi ko bisenyera Igihugu. Nabasabye kureka Ubuyobe ahubwo bakarwanya bene abo”.

Thomson wagaragaje inyota yo kuyobora u Rwanda kugeza atanze Kandidature, yanavuze ko kuri Album ye ‘Ubuyobe’ hariho indirimbo zibuza urubyiruko kwishora mu biyobyabwenge.

Ati:”Umuzingo wanjye kandi uriho izindi ndirimbo nke 3 zigisha urubyiruko kumenya uko rwakwirinda gukoresha ibiyobyabwenge by’umwihariko nkarusaba no kwigisha bagenzi babo”.

Album ya Habimana Tho mas [Thomson] yise ‘Ubuyobe’ iriho indirimbo zigeze mu 10. Zizamurikirwa mu gitaramo yise ‘3×2’ azahuriramo n’umuhanzi mugenzi we Fica Magic nawe uzaba ari kumurika umuzingo we wa Gatatu yise ‘Umugisha’ ki kabera kuri Together Motel mu Karere ka Rubavu ku wa 04 Mutarama 2025, gikurikirwe n’ikindi gitaramo kizabera mu Karere ka Musanze ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo Fizzo Mason wo mu Karere ka Musanze, Racine wo mu Mujyi wa Kigali, Lil Chance, Umuraperi Maki The Rex n’abandi bahanzi batandukanye bo mu Karere ka Rubavu.

Ubusanzwe Habimana Thomas, ni Umuyobozi w’Ishuri mu Karere ka Rubavu akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zirimo ; ‘Yaratwimanye’ yafatanyije na Fica Magic , ‘Intumwa za Rubanda’, ‘Menya Ibyawe’ , ‘Ubuyobe’ iri kuri iyi Album ye ya Gatatu n’izindi.

AMAFOTO YAFASHWE UBWO THOMSON NA PACIFICA BAGANIRAGA N’ITANGAZAMAKURU

 

Racine yiteguye gushyigikira Thomson na Fica Magic

 

Sponsored

Go toTop