Umukozi w’Imana Apotre Gitwaza yemeje ko mu Rwanda hari abapasiteri b’inzererezi

02/08/2023 10:32

Apotre Dr. Gitwaza Paul, umushumba w’itorero Authentic word ministries/Zion Temple Celebration Center aravuga ko mu Rwanda hari ba pasiteri b’inzererezi barenga kuri gahunda yashyizweho ijyanye no gushyingira.

Ibi Gitwaza yabivuze mu masengesho yiswe ‘Afurika haguruka’Muri iri sengesho Apotre Gitwaza yavuze ko bidakwiriye ko umukobwa usenga ashakana n’umusore w’umupagani, cyangwa umusore ujya gusenga kubera ko ashaka umugenzi.

Ati “abakobwa bacu bakunda abasore bo hanze, b’abapagani, abapagani bo hanze bagashaka abakobwa bacu bo mu rusengero. Wamubwira, akakubwira ngo ‘Oya pasite, narabisengeye, ni ukuri Imana yaramunyeretse’ Imana iza kukwereka umupagani? Iyo ni Imana ya he? Imana ntikwereka umupagani.”

Gitwaza yakomeje avuga ko amatorero yashyizeho amategeko n’amabwiriza bigenga gusezeranya ariko abapasiteri bamwe babirengaho. Ati “dushobora gushyiraho amategeko y’amezi 6 ariko hari abapasiteri aha b’inzererezi, babashyingira babahaye ifaranga.”

Yakomeje avuga ko wowe bagusaba gushyingira ejo hakagira undi ubashyingira kubera ko bamuhaye amafaranga nk’ibihumbi 50frw, aho amatorero ashyiraho amategeko ariko abo bapasiteri b’inzererezi bakanyura munzira yise ‘panya road’ bakabashyingira.

Gitwaza yahamije ko uku kudahuza kutarangwa muri Kiliziya Gaturika, kubera ko Kiliziya ari imwe, mu gihe mu gitondo hari ubyuka agahita yiyita apotre, akaba umuhanuzi, wenyine aho yicaye akibaza izina rigezweho agahita aryiyita, ati “Nuko bikaba birafashe, kubera ko hari inzererezi z’aba Youtube nabo bati Archibisho, Archibisho izina rikaba rirafashe.”

Gitwaza yavuze ko umuntu wihaye izina ry’ubushumba muri ubu buryo, ashyingira abarimbuka. Ati “uwo nguwo ashyingira abajya I Kuzimu bose. Abamanuka bajya mu mwobo bose arabashyingira. Kuko ntiyabaye uwo kubera umuhamagaro, yabibaye kubera ifaranga.”

Src: Imirasiretv

Advertising

Previous Story

Ifoto y’umugabo wafashwe yigize umugore ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino

Next Story

Umugabo ufite ubumuga yagaragaye ari guhinga ashaka amaramuko aho kujya gusabiriza nk’abandi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop