Impamvu udakwiriye kuraza Telefone yawe ku muriro
Benshi bakunze guhitamo kuraza Telefone zabo ku muriro zisharije nyamara bakirengagiza ingaruka zabyo.N’ubwo bikorwa gutya n’abatari bake, abahanga babagira inama yo kubihagarika nk’uko tugiye kubgarukaho.
Uku kuraza Telefone ku muriro byatewe ahanini n’uko zabaye nk’ibigirwamana kuri bamwe aho umuntu asigaye yumva atayishyira hasi kandi nyamara nta kintu imwinjiriza mu buzima busanzwe.Abantu bose bagirwa inama yo kujya bashyira ku muriro Telefone zabo mbere yo kuryamana kugira ngo ejo bazabe bafite umuriro wo gukoresha umunsi wose aho kuyishyiraho baryamye kuko bira ingaruka nk’uko byemejwe na Vincent Lachetta Umuyobozi wa Peppermonkey Media.
IMPAMVU UDAKWIRIYE KUYIRAZA KU MURIRO.
1.Byangiza Bateri yayo: Iyo umaze igihe uraza Telefone yawe ku muriro birayangiza ku rugero rukomeye...