Advertising

Rocky Kimomo nyiri agasobanuye agiye gushyira hanze indirimbo ya Kabiri yise Pressure

08/26/23 22:1 PM

Umuhanzi akaba umusobanuzi wa Filime ndetse akiyita nyiri ‘Agasobanuye’ Rocky Kimomo , nyuma yo kurekakura Papa Cyangwe akigira mu byegeranyo no gutunganya Filime n’indirimbo, agiye gushyira hanze iyo yise ‘Pressure’ yaririmbyemo.

 

 

Nkuko uyu musobanuzi yabinyujije kurukuta rwe rwa Instagram ,yagaragaje ko indirimbo ya Kabiri igiye gusohoka kandi ngo ikaba yararirimbwemo n’abahanzi batandukanye, ikazagaragaramo Sean Breez, n’abandi batandukanye harimo Kadaffi ,Dudumba , Dj Brianne n’abandi.

 

 

 

Uyu musobanuzi wa Filime wiyeguriye umuziki , yemeje ko imbere he ashaka kuhagira heza nk’uko abinyuza muri Filime , agaragaza ko abadakora ari abo iwabo bahaye amafaranga.Rocky Kimomo, yemeza ko impamvu yo gushyiramo aba bantu bose , ari uko ubusanzwe bahorana bityo ko kubashyiramo ntacyo bitwaye.

 

 

Rocky Kimomo , yemeza iyi ndirimbo ‘’Pressure’’ izaba yubakiye kurubyiruko ndetse no kubaka igihugu, dore ko bazaba bumvisha urubyiruko ko aribo bafite igice kinini cy’uruhare rukomeye mukubaka igihugu kuko aribo mbaraga z’Igihugu.

Previous Story

Dore uburyo umugabo yakoresha bukamufasha kongera ingano y’igitsina cye mu burebure no mumubyimba

Next Story

Niwe muntu mugufi ku Isi ! Yitwa Jyoti Kisange Amge akaba afite umugabo muremure

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop