Niwe muntu mugufi ku Isi ! Yitwa Jyoti Kisange Amge akaba afite umugabo muremure

26/08/2023 22:32

Uyu mugore witwa Jyoti Kisange Amge ukomoka mu gihugu cya India mu mujyi wa Nagpur, afatwa nkumuntu mugufi kunisi, yavutse taliki 16 ukuboza 1993.

 

 

Nkuko yabiherewe igikombe akandikwa mu gitabo cyandikwamo abantu baciye uduhigo ku isi bizwi nka Guinness world record, uyu mugore yanditswemo nkumuntu mugufi ku isi kurusha abandi.

 

 

Uyu mugore afite uburebure burutwa n’ubwumwana ufite imyaka ibiri y’amavuko kuko uyu mugore afite uburebure bungana na cm 62.8, mbese afite igice cya metero kirengaho.Nkuko byatangajwe n’abaganga binzobere bavuga ko uyu mugore yagize ikibazo akabura utunyangingo dutuma umuntu aba muremure mu mubiri we bityo bigatuma aba mugufi cyane.

 

 

Jyoti yahawe umwanya wa mbere mu bantu bagufi ku isi muri 2011 ubwo yuzuzaga imyaka 18 y’amavuko akabihererwa igihembo cya Guinness world record.Nubwo abantu benshi baca uduhigo tugiye dutandukanye ngaho umuntu muremure mu isi ubyibushye ariko uyu mugore we agahigo ke karatandukanye kuko yagaragaje ko waba igitangaza wakamamara uko waba ungana kose.

 

 

Usibye kuba yaranditswe muri Guinness world record uyu mugore Kandi yagiye agaragara mu ma filime ndetse no kuri television mu biganiro aganira agira inama abantu benshi.Jyoti Kisange Amge Kandi usibye kuba yaramamaye gusa no mu buzima bwe bwite yaje kwamamara ubwo yashyingiranwe n’umugabo mwiza mureremure ndetse bari mu rukundo cyane.

 

 

Sibyo gusa atitaye ku ndeshyo ye uyu mugore Kandi yagiye mu mashuri arayiga ndetse ayasoza neza kuko yumvaga nawe akwiye kuzafasha inshuti ze ndetse n’umuryango we.Inkuru yuyu mugore mugufi cyane kuri iyi si ifasha benshi kwiga kumenya kwikunda, kunyurwa n’uko bameze ndetse no kwigira ikizere mubyo ukora byose.

 

 

Ese wowe iyi nkuru igusigiye iki!???

 

 

 

Advertising

Previous Story

Rocky Kimomo nyiri agasobanuye agiye gushyira hanze indirimbo ya Kabiri yise Pressure

Next Story

wamamaye nka Juno kizigenza yeretse umutima mwiza France Mpundu wamushyize mu mashusho y’indirimbo ye benshi bemeza ko hajemo urukundo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop