Mariana Valera wabaye Miss wa Argentine na Fabiola Valentin wa Puerto Rico nyuma yo guserukira ibihugu byabo mu Marushanwa yaba Nyampinga bahize abandi mu bihugu byabo bagaragaje ko bakundana.
Nyuma yo guhagararira ibihugu byabo , Mariana na Fabiola Valentin baherutse gushyira hanze amashusho agaragaza iby’urukundi bafitanye bombi dore ko bagaragaza ko bakundana nk’umugabo n’umugore abantu bavuga ko isi igeze aharindimuka abantu batatiye ubumuntu n’amahame y’Imana nyuma yo kubona abakobwa beza babaye Aba-Miss biyemeza ibyo bintu.
Muri aya mashusho bashyize hanze bagaragaje ibihe byiza bagiranye birimo n’ubukwe bwabo.Aya mashusho kandi aherekezwa n’ibihe bagaragaje bombi bambaye imyambaro y’umweru ishimangira ko bombi bagiye kubana akaramata muri Puerto Rico.Aba bombi bemeza ko nyuma y’igihe kitari gito bakundana mu ibanga, ibyabo biyemeje kubishyira hanze.
Src: Imirasiretv.com