Amashusho ya Dj Briane arikubyinana n’inkumi yatunguye benshi

30/06/2023 07:17

Taliki 29 kamena muri camp kigali hizihizwaga imyaka 5 itsinda “kigali protocal” rimaze rivutse.

Ni igitaramo cyari kirimo ibyamamare binyuranye birimo abahanzi ,abavanga imiziki (Djs) n’abandi bafite aho bahuriye n’ imyidagaduro mu gihugu bose baje gushyigikira itsinda ry’abakobwa n’abahungu bamaze imyaka 5 batanga service yo gufasha abantu mu birori byabo n’iminsi mikuru ( Protocole).

Muri iki gitaramo cyo kwizihiza iyi sabukuru habayemo udushya twinshi ariko akabaye simusiga , ni aho umugore umenyerewe mu kuvanga imiziki nka Dj Driane yagaragaye ari kubyinana n’umukobwa mu genzi we bishimye cyane ndetse banahimbawe ,bakagezaho bagasomana.

Iyo witegereje uburyo babyinanagamo ukabisanisha n’ibimaze igihe bivugwa kuri Dj Briane bifitanye isano ko yaba asigaye yikundira abakobwa bagenzi be ntakabuza ushobora kwemeza ko ibimuvugwaho byaba ari ukuri.

https://youtu.be/yoyO_Xu6yAk

Mu kiganiro Dj Briane yakoreye kuri MIE empire yabwiye Murindahabi Irene ko ibyo abantu bavuga ko ari umutinganyi ari amagambo y’abamwanga ngo kuko atabura umugabo yabishatse.

Briane yagize ati” Ni gute munyita umutinganyi n’udusore turi muri iyi kigali? Ubu se nabura ako ntekera neza nkagaha amafaranga kakajya kandongora? Musigeho kunyita umutinganyi”

Dj Briane uvuga muri iyi nkuru yamenyekanye biciye ku mbuga nkoranyambaga kubera ibiganiro bye bikundwa na benshi bitewe n’uburyo atambutsamo itekerezo bye buba busekeje abantu bakabikunda..ni naho benshi bamenyeye ko Ari umuvanzi w’imiziki.

Umwanditsi: Shalomi Parrock

Advertising

Previous Story

Dore ibyiza byo kurongora ukiri mu myaka 20 y’amavuko aho gushaka uyirengeje

Next Story

Miss wa Argentine nuwa Puerto Rico nyuma yo guhanganira ikamba ry’abanyampinga b’ubwiza n’uburanga n’ubwenge bahise bashyingiranwa biyemeza kubana

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop