Umukobwa umaze kwamamara cyane ku mbugankoranyambaga akomeje kubabazwa cyane n’abantu bakomeje kumwita umwana Kandi akuze.
Abantu benshi ku isi bakomeje gukunda no gukoresha urubuga rwa TikTok aho benshi bashyiraho ubu video bugufi bugakundwa, uyu mukobwa nawe ariho yitwa Tana.Abantu benshi bareba video uyu mukobwa ashyira ku rubuga rwe rwa TIKTOK aho bacyekako ari akana kubera ingano ye ijwi rye ndetse nuko asa maze bikamutera agahinda bitewe nuko akuze na cyane yemeza ko umuntu ar we wimenya.
Gusa uyu mukobwa uzwi nka Tina we akomeje kwihanangiriza abantu ababwira ko akuze kandi cyane.Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa TIKTOK yagaragaye abwira abantu ko afite ikibazo cyimisemburo ikuza mu mubiri we ariyo mpamvu akomeza kungana kuvuga ndetse no kugaragara Nk’umwana.
Yavuze ko mu byukuri afite imyaka 22 y’amavuko. Akomeza avuga ko abantu badakwiye gutungurwa nibyo yashyira ku rukuta rwe rwa TIKTOK kuko akuze cyane ko ngo yanagira inama abakundana nkumuntu ukuze.Yahwituye abakomeje kumwita umwana ndetse ko bazibukira bakabirika kuko akuze.Ntabwo ari umuco mwiza kuba abantu batandukanye nakwibasira umuntu batitaye kuri we no kumpamvu y’uko angana na cyane ko Imana ariyo imenya impamvu y’uko yaremye umuntu nawe akabimenya bigendanye n’ibyo agambiriye gukora.
Source: raresimple.com