Ubusanzwe gushaka ni umwanzuro ufatwa n’umuntu ku giti cye.Uyu musore w’imyaka 44 y’amavuko yavuze ko atigeze ata umwanya we mubakobwa bigatuma agera kuri byinshi.
https://youtu.be/ydPkS_gQMzw
Ni umwarimu wigisha kuri Gs Mukamira ikigo giherereye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Mukamira.Uyu ni umwe mu barezi bamaze igihe muri uyu mwuga dore ko amaze imyaka irenga 15 yigisha.François Ndahayo , yabaye indashyikirwa kubera uburyo atanga amasomo ye ndetse n’uburyo yitwara mu kazi.
Mu kiganiro nawe, yagaragaje ko kuba mwarimu mwiza bisaba ibintu byinshi birimo kuba uri Umuhanga , witeza imbere kandi ubana neza na bagenzi bawe.
François yagaragaje ko kugeza ubu afite imyaka 44 y’amavuko ariko akaba ari umusore ushobora gushaka Isaha n’isaha na cyane ko yamaze kubaka inzu ndetse akagura n’imirima itandukanye.
Yagize:” Ndi umusore ntabwo ndagira umuryango ariko hari byinshi maze kugeraho, hari byinshi maze kubaka ubwo rero isaha n’isaha nazana umugore icyo ntakunda ni ukwigana”.
https://youtu.be/ydPkS_gQMzw
Uretse uyu François Ndahayo ubusanzwe abarezi benshi bakunze gutinda gushaka bamwe bakireguza ko ari umwanya muke babona kuburyo gutereta bibagora cyane.