Advertising

“Bakobwa ntimuzemera umusore udashobora no kubahereza na Miliyoni ahubwo akabatesha umutwe gusa ” ! Umugore yakebuye abakobwa bavugana n’abasore badafite amafaranga

19/05/2023 11:36

Umukobwa uri mubazwi muri cinema ya Nigeria yikomye abagabo batesha umutwe abakobwa kandi ngo abo bagabo bataha byibura million abo bakobwa.

Uyu mukobwa wamamaye nka Iheme Nancy yifashijije urukuta rwe rwa Instagram rushya yagiriye inama abakobwa kutemera ingeri zimwe z’abasore. Yifashishije ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yandikaho ko niba umugabo cyangwa umusore ataraguha million atemerewe kugutesha umutwe cyangwa kuwukurwaza.
REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO

Icyo yari agamije ashyira ubwo butumwa hanze we yashakaga kwereka abagore cyangwa abakobwa ko badakwiye kwemera guteretwa n’umusore utabatakazaho akayabo kamafranga, ko ngo umugore akwiye gushora ama million ku mugore kugira ngo ahabwe ijambo.

Muri ubwo butumwa uyu Iheme Nancy yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati ” ntuzigere wemera umugabo utaguha byibura million ko agutesha umutwe ngo akurwaze umutwe”

Uyu Iheme Nancy ni umukinnyi mwiza mu ma filime muri Nigeria ndetse ari nabyo byamufashije kugera kure akaba icyamamare muri iki gihugu.
https://www.youtube.com/watch?v=ydPkS_gQMzw&t=217s&pp=ygUGa2ogdHYg

Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: News Hub Creator

Previous Story

Ku myaka 44 mwarimu Ndahayo François aracyari ingaragu ! Nyuma yo kugura imirima myinshi akubaka n’inzu yagiriye inama urubyiruko kudahubukira gushaka abagore

Next Story

Umugabo yashyingiranwe n’igipupe kiririmba umuryango we wanga kwitabira ubukwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop