Umucecuru w’imyaka 77 y’amavuko yashingiranwe nawe ubwe nyuma yo kumara igihe kinini arwaye ategereje umugabo
Uyu mugore ukuze cyane dore ko afite imyaka igera kuri 77 yabonye amahirwe yo kongera kwishima aho yashingiranwe nawe ubwe yambaye ikanzu y’umweru yahoraga arota kuzambara.
Dottie Fideli yari ateruye indabo nziza ubwo yari mu nzu ye abamo yambaye ikanzu y’umweru yahoraga arota kuzambara ndetse wabonaga ko aberewe.
Uyu mukecuru kandi yabwiye umukobwa we ko kumubyara aricyo kintu kiza cyamubayeho mu buzima bwe ndetse arinabwo yavugaga ko kwemera gushyingiranwa nawe ubwe aricyo kindi kintu kiza yari ategereje mu buzima bwe.
Source: indy100