Habitegeko Francois wari umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba , yakuwe kumirimo ye na Nyakubahwa wa Repubulika y’u Rwanda hamwe na Madamu Esperance Mukamana.
Nk’uko byanyujijwe mu itangazo rigira riti:”Ashingiye ku biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112;
Ashingiye kandi ku Itegeko No 14/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9;
None ku wa 28 Kanama 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavanye mukazi abayobozi bakurikira ;
1.Bwana Habitegeko Francois , wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ;
2.Madamu Esperance Mukamana wari umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka.
Bikorewe i Kigali ku wa 28 Kanama 2023,