Uyu mugore witwa Baker yafashe umwanzuro wo kitazigera abyara ubwo yari ari mu myaka ya za 20, none kuri ubu ageze ku myaka 45 ndetse ngo ntiyicuza umwanzuro yafashe.
Ubusanzwe abandi bababazwa no kutabona urubyaro bitewe ni mpamvu runaka mugihe Hari n’abandi bumva ko batabyara cyane ko ngo bibabangamira.Uyu mugore nawe ni uko ameze ajya gufata umwanzuro wo kutazigera abyara, ngo nuko abana bamubangamira gutembera ahantu hose aba ashaka.Ubusanzwe uyu mukobwa cyangwa umugore w’imyaka 45, yakoze ubukwe ubwo yari afite imyaka 26.
Nkuko abyivugira avuga ko yatangiye guteretana n’umugabo we ubwo yari afite imyaka 15 ndetse ku myaka ye 26 we n’umugabo we baje Kubana.Gusa ngo umugabo we nawe yari afite gahunda yo kubaho nta mwana nkuko uyu mugore nawe ariyo gahunda yari afite mbese bahuye bahwanye mubyo kutazigera babyara.
Aba bombi ngo ikiza babona mu kutabyara nuko bibaha ubwisanzure mu gutembera isi yose cyane ko bombi batembera ahantu benshi nka Miami, France, new York, Egypt nahandi henshi.
Uyu mugore yavuze ko ubwo yabwiraga umuryango we ko atazigera abyara byatumye ashwana na se umubyara ngo kuki papa we ya ubwiye ko natabyara umuryango wabo uzaba uri kugenda ushira.
Yavuzeko nubwo ubu ageze mu myaka ya za 40 ariko aticuza umwanzuro wo kutazigera abyara, ndetse avuga ko hari n’inshuti ze zimubwira ko zifuza ubuzima abayemo ngo zo zabyaye zikaba zikunda abana babo ariko zikaba zaratanze byinshi mu kwigomwa kugira abana bamere neza.
Gusa abantu benshi bakomeje kugaragaza ko batakunze umwanzuro wuyu mugore wo kutabyara.
Umwanditsi :Byukuri Dominique
Source: mirror.co.uk