Burya yakoze ubukwe muri 2003 akorerwa n’ihohoterwa ! Byinshi wamenya ku mugore wa Sintex utari uzwi n’Abanyarwanda benshi

28/08/2023 20:56

Mu minsi yashize twabagejejeho inkuru y’uko umuhanzi Sintex yakoze ubukwe mu Murenge n’umukobwa witwa Keza Shadia, utari azwi cyane n’Abanyarwanda nk’umugabo we.N’ubwo byagenze bityo, benshi bakomeje kujya bibaza byinshi kuri we.

Shadia , ni umunyarwandakazi, utuye mu Gihugu cya Canada, Shadia, akora mumuryango ukomeye , urwanya Ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori ku isi.Impamvu yo kuba muri uyu mushinga ni uko afite inkuru ndende y’Ihohoterwa yakorewe kuva kera dore ko ababyeyi be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo we yari afite imyaka 7 y’amavuko.

 

Uyu mukobwa akimara kubura abayeyi be, yahise ajya kuba mu muhanda ahoy amaze imyaka igera kuri 7 nyuma y’aho yerekeza muri Uganda aho yari asanze Nyirasenge we.Ubwo yari amaze kugera muri Uganda kwa Nyirasenge , ngo yatangiye kumutegaka kujya mu buraya akamafaranga akuyemo akayamuha arinako amukorera n’ihohoterwa nk’uko yabitangarije Global News.

 

Uyu mukobwa yagize ati:”Masenge wanjye ntabwo yari umuntu mwiza, yantegekaga kujya mu buraya, abagabo bakankorera ihohoterwa kugira ngo abagabo bamuhe amafaranga, iyo nangaga kubikora , nararaga hanze ndetse akanyima n’ibiryi”.Kubwo gufatwa nabi , Shadia , yaje guhura n’umugabo waje kumubwira ko amukunda , agendera muri icyo kinyoma muri 2003, afite imyaka 18 , ashyingiranwa n’uwo mugabo nkuko CBC News ibitangaza.

 

Keza, yashyingiranwe n’uyu mugabo aziko atandukanye n’ihohoterwa ariko nyuma y’aho yaje gukomeza guhohoterwa n’uyu mugabo kugeza yifuje kuba yarapfuye kuko ngo yari amaze guhaga ubuzima akumva ko igisigaye ari uko yapfa nkuko ikinyamakuru London CTV News kibitangaza.Keza aganira na CBC News , yagize ati:”Yajyaga ankubita munda , akansambanya kungufu  ndetse rimwe na rimwe akankubita mu maso.Mfite inkovu nyinshi nasigiwe nawe”.

Mu mwaka wa 2009, Keza n’umugabo we bimukiye mu Bwongereza  naho akomeza kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina  ariko mu mwaka wa 2014, baza gutandukana amusigiye abana babiri.Nyuma y’uko gutandukana , Keza yavuze ko ubuzima bw’uwari umugabo we yari gereza  aho afungwa afungurwa buri gihe.

Advertising

Previous Story

“Nakundanye n’umusaza w’imyaka 70 ndetse n’abahungu be 3 bose tukaryamana” ! Otieno Banks yahawe urwamenyo kubera kwivamo

Next Story

Agezweho ! Guverineri Habitegeko Francois wayoboraga Intara y’Iburengerazuba yakuwe ku mirimo ye na H.E Paul Kagame

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop