Frida Kajala umugore wamamaye mu myidagaduro ya Tanzania cyane cyane ubwo yakundanaga na Harmonize, yatomagije umukunzi we mushya agaragaza ko Harmonize atigeze yita k’umutima we.
Frida Kajala uherutse kwambikwa impeta , abinyujije kuri Konti ye ya Instagram [ Story ] , yavuze ko urukundo rwe arimo rumaze kumutwara igice cy’ubuzima bwe bwose agaragaza ko yari yarayobeye kuri Harmonize.
Uyu mugore yatangarije abafana be ko ari mu rukundo rushya n’umugabo w’Umunya Politike wo muri Kenya.Kajara , yemeza ko kugeza ubu yakuze mu marangamutima.
Kajala yagize ati:” Ukura neza kandi bitandukanye cyane na mbere iyo umugani w’ukuri arimo kwita k’umutima wawe”.
Mu bundi butumwa yaherukaga gutangaza Kajala yagize ati:” Kugeza ukundanye n’umunyamahoro [ Umunyabuntu ] , nibwo uzamenya ibyo umugabo akorera umugore akunda , atari uko ari umukire ahubwo ari uko ari ununyamahoro n’umunyabuntu”.
Ubu butumwa bwa Kajara buragaragaza neza uwo yashakaga kuvuga dore ko Harmonize ngo yashakaga kumwaka Ranger Rover yamuhaye ubwo yamusabaga imbabazi.