Friday, December 1
Shadow

Ese Diamond Platnumz yaba yarakize bucece agasubira mukazi abafana ntibabimenye ?

Umuhanzi Diamond Platnumz aherutse gushyira hanze amafoto ari mu Bitaro inshuti, abafana n’abavandimwe mubatwerera amasengesho.Uyu muhanzi yagumye muri ubwo buzima ntiyagira andi makuru abaha ndetse kugeza ubu bamwe baracyizera ko Diamond Platnumz ashobora kuba akirwaye n’ubwo imbuga ze zibinyomoza.

 

Ubusanzwe iyo umuntu ashyize ikintu kuri ‘Story’ ya Instagram cyangwa watsapp , cyangwa Facebook, ntabwo kirenza amasaha 24 kikiriho.Ibi nibyo Diamond akomeje gukoresha aho arimo gutangaza amakuru ye akoresheje ‘Story’ itaramba na cyane ko na mbere ubwo yarwaraga nabwo yabinyujije kuri Story hafatwa ikizwi nka ‘Screenshoot’.

 

 

ESE KUGEZA UBU , UBUZIMA BWE BUHAGAZE GUTE ?

Ubwo twageragezaga gushaka amakuru kuri Diamond Platnumz ntabwo twabashije kubona agezweho kuri we ndetse n’inshuti ze za hafi ntacyo zigeze zitangaza.Ibi bigaragaza ko utapfa kumenya niba koko yarorohewe.

 

Byagaragaye ko Diamond Platnumz yasubiye mukazi [ Gutarama ], nk’uko byagaragajwe n’amashusho uyu muhanzi ari mu gitaramo yizihiwe arikumwe n’abafana be.

 

Muri aya mashusho amaze amasaha 21 uhereye ubwo twakoraga iyi nkuru , amugaragaza ari imbere y’abafana barimo kuririmba indirimbo ‘Enjoy’ yakoranye na Juma Jux uri myiteguro yo kuza mu Rwanda.

 

Ibi bikomeza gushimangira ko uyu muhanzi yakize bucece bigaha icyizere abafana be bamwifuza mu birori bya Trace Awards bizabera mu Rwanda kuya 21 Ukwakira 2023.

 

Uyu muhanzi kandi yitezwe kurubyiniro rumwe na The Ben barimo kuririmba indirimbo Why bakoranye , ndetse akongera kuririmbana Enjoy na Juma Jux bayifatanyije nawe uzaza mu Rwanda.

Share via
Copy link
Powered by Social Snap