Advertising

Zari Hassan yatangaje ikintu kimwe gusa kimuhangayikisha mu buzima bwe iyo yakibuze

10/17/23 12:1 PM

Zari Hassan yatangaje ikintu kimwe gusa kimuhangayikisha mu buzima bwe iyo yakibuze

 

Zari Hassan kuri ubu ni umugore wa Shakib Lutaaya byemewe n’amategeko.Uyu mugore yatangaje ko ikintu ashobora kubura agahangayika ari amafaranga kuko ngo ariyo yamuvuna iyo arimo kuyakorera.

 

Mu mashusho yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2023, Zari Hassan yashimangiye ko adaterwa ubwoba no kubura umuntu runaka avuga ko ikimutera ubwoba ari kimwe ari uko yabura amafaranga.

 

 

Muri aya mashusho uyu mugore wo muri Uganda ufite ubwenegihuhu bwa Afurika y’Epfo, yagize ati:” Amafaranga yonyine niyo ashobora kumbwira ngo numbura uzicuza”. Mu gutangaza ibi ntabwo yigeze agira uwo atunga urutoki nyamara benshi bahise bumva ko ashobora kuba avuze umwe mu bo bahoze bakundana , ushobora kuba yaratekereje Zari atazabaho atamufite”.

 

Umukire kazi kandi avuga ibi yifashishije amashusho arimo indirimbo, aya magambo arimo kwiyandika.Ati:” Amafaranga yonyine niyo afite uburenganzira bwo kumbwira ngo numbura uzicuza”.

 

Zari afite abana 2 yabyaranye na Diamond Platnumz.Nyuma yo gukora ubukwe na Shakib Cham Lutaaya, bahise berekeza muri Afurika y’Epfo

Previous Story

Frida Kajala wabonye umukunzi mushya yatangaje ko yitaweho cyane kurenza uko Harmonize yamwitagaho bagikundana

Next Story

Mutesi Jolly akomeje kwibutswa imodoka yambuwe umukobwa wayitsindiye nyuma yo kuvuga ko abakobwa bose bahohotewe bahaguruka bakavuga

Latest from Imyidagaduro

Go toTop