Advertising

Dore impamvu ukwiye kujya ubyuka kare

09/20/23 12:1 PM

Kubyuka kare ni ibintu abantu benshi badakunze kwitaho cyane ko batazi neza akamaro kabyo.

 

Mu mibereho yawe kubyuka kare ni ibintu bizagufasha mu buryo butandukanye.

 

Dore ibyiza byo kubyuka kare saa kuminimwe:

 

Biguha igihe : Kubyuka kare biguha umwanya munini, wamwanya ugufasha kwitecyerezaho wowe ubwawe kuko uba uri wenyine. Mbese muri macye kubyuka kare biguha umwanya wowe ubwawe wenyine.

 

Bigufasha gusinzira neza mu ijoro: Kenshi abantu benshi iyo babyuka kare, bituma ni mugoroba baryama neza kuko baba bumva bananiwe kubera ko babyutse hakiri kare.

 

Bifasha umubiri wawe: Kubyuka kare biguha umwanya mu buzima bwawe wamwanya ibintu byose biba bituje ntakintu kigusakuriza bityo no gutecyereza neza ni aho bihera kubera ko ntakintu Kiri kukubangamira muri icyo gitondo.

 

Bikongerera umwanya: Kubyuka kare biguha umwanya cyane ku bantu bagira akazi gasaba ko umanza gupanga neza gahunda ngenderwaho.

 

Kubera kubyuka kare utegura neza uko umunsi wawe uribugende bityo bigatuma umunsi wawe ugenda neza cyane.

 

Biguha umwanya wo gukora sport: Kuri babantu bakunda gukora imyitozo ngororamubiri, kubyuka kare bizagufasha kubona igihe gihagije cyo gukora sport bityo ukomeze ugire ubuzima bwiza.

 

Biguha umwanya wo gutegura neza ibya mu gitondo: Ku bantu bakunda kurya mu gitondo ni byiza kubyuka kare kuko iyo ubyutse kare ubona umwanya wo gutegura neza ibya mugitondo Kandi ukabitegira ntakikwihutisha yewe ukabirya utuje kuko umwananya uwufite.

 

Source: timesofindia.indiatimes.com

Previous Story

Umusore wamamaye ku izina rya Mwene Karangwa kuri Twitter yatawe muri yombi

Next Story

Kuba yarafashwe kungufu na sewabo bikamuviramo guta ishuri kumyaka 15 ntibyamubujije Kuba umunyamideli ukomeye muri Uganda ! Ibyo wamenya kuri Judith Heard ufite inkomoko mu Rwanda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop