Kuba yarafashwe kungufu na sewabo bikamuviramo guta ishuri kumyaka 15 ntibyamubujije Kuba umunyamideli ukomeye muri Uganda ! Ibyo wamenya kuri Judith Heard ufite inkomoko mu Rwanda

20/09/2023 12:48

Judith Kanebwa uzwi kumazina ya Judith Heard yavuye mw’ishuri kumyaka 15 ubwo yaramaze gufatwa kungufu na sewabo bikamutera ihungabana ryamuvuriyemo guta ishuri.

 

Mu kiganiro yakoze muri 2017 yatangajeko gufatwa kungufu na sewabo byamuteye kwanga ishuri, yagize Ati: ” Nataye ishuri ubwo narimaze gufatwa kungufu na datawacu ndihafi gukora ikizamini gisoza umwaka bituma nanga ibintu byose”.

 

Yatangajeko ibyo bimaze Kuba yanditse ibaruwa ayisiga munsi y’umuryango w’inzu ya sewabo maze aragenda kuva ubwo ntiyongeye kugaruka murugo aho yabaga kwa sewabo.

 

Judith avukana n’abavandimwe batatu, abyeyi babo batandukanye ubwo bari bakiri abana bato, ubwo Papa wabo ubabyara yitaba Imana muri genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994, sewabo arinawe bucura mubavukanaga na Papa wabo yaramufashe amuzana kumurerera mu Rwanda avuye muri Uganda.

 

Judith yavukiye muri Lacol Hospital mugace ka Gulu kuri taliki ya 13 Werurwe 1986, yatangiriye amashuri ye abanza muri Kampala Parent’s school aza mu Rwanda mu 1994 aho yakomereje amashuri ye muri Kigali Parent’s school aho yaje kuhava akajya muri Fawe Girls secondary school na Ndera secondary school byose biherereye mu Rwanda.

 

 

Nyuma yo kuva mw’ishuri yagiye ajya mubintu bitandukanye harimo kwerekana imideli, kubyina no gukora muma internet cafe, kumyaka 16 nibwo yabonye akazi ko gukora muri club imwe hano mu Rwanda nuko atangira ubuzima bwo kwibana.

 

 

Nyuma yaho yaje guhura n’Umusore w’umu Russia wabaga muri Uganda akora muri ambasade y’aba Russia muri Iki gihugu nuko barakundana amwizeza ko azamufasha gushaka mama we n’abavandimwe be harimo uwigaga muri Nkumba university, Yaje kubabona nuko atumuzaho Judith aza kubasanga muri Kampala.

 

 

Kuva ubwo Judith yakomeze umwuga we wo kwerekana imideli akorana n’ikigo cyitwa Sylivia owori, aza Kuba umunyamideli ukomeye Ako yaje kwegukana ikamba rya Miss Africa mw’irushanwa ryiswe Miss elite awards 2021 ryabereye muri Egypt, nyuma aza Kuba Miss environment international Africa 2022 muri Mumbai, India.

 

Kuri ubu Judith ni umubyeyi w’abana 3 yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we Richard Heard basezeranye muri 2003 bagahana gatanya muri 2014.

Src:Pulse Uganda

Advertising

Previous Story

Dore impamvu ukwiye kujya ubyuka kare

Next Story

“Ikizira cyinjiye ahera” ! Pastor Phanny yashyize anenga umuyobozo wa ADEPR wemeye ko ibendera ry’abatinganyi rizunguzwa m’urusengero!

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop