Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] , rwataye muri yombi Ishimwe Claude wamamaye nka Mwene Karangwa kuri Twitter , akurikiranweho gukubita no gukomeretsa kubushake no gukoresha ibikangisho.
Â
Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yabonye ,avuga ko uyu musore yatawe muri yombi tariki 18 Nzeri 2023 akurikiranweho ibi byaha yakoreye mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu , Umudugudu wa Amizero.
Â
Uwatanze aya makuru yabwiye IGIHE ko , Mwene Karangwa yasanze abasore babiri mu kabari gaherereye ahazwi nko ku bisima , atangira kubasagararira arabakubita , ndetse bikavugwa ko yari amaze igihe akangisha uwahohotewe ko azamwica.
Â
Ngo si inshuro ya mbere amusagarariye kuko ngo hari n’ikindi gihe yigeze kumukubitira mubantu birangira anamumeneye Telefone.Kugeza ubu Ishimwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe Dosiye ye ikiri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Â
Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa kubushake guhanwa n’ingingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Â
Iyo ukekwaho iki cyaha agihamijwe n’Urukiko , ahanishwa igifungo kitari munsi y’Imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 hamwe n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 RWF ariko itarenze Miliyoni imwe RWF.
Â
Icyaha cyo gukoresha ibikangisho guhanwa n’ingingo ya 128 y’iri tegeko.Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri , n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 300 Rwf, ariko kitarenze ibihumbi 500 RWF.