
Ifoto y’umwana wari ugiye kwicwa n’inzara, inkongoro imuri iruhande, yahinduye ubuzima bw’umunyamakuru Kevin Carter, imuhesha igihembo mpuzamahanga ariko inamushyira mu mpaka zikomeye ku nshingano z’abanyamakuru zanatumye yiyahura.
Kevin Carter yari umunyamakuru n’umufotogarafe ukomoka muri Afurika y’Epfo, wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gufotora umwana wari wanegekajwe n’inzara hafi ye hari inkongoro mu mwaka wa 1993, hafi y’umudugudu wa Ayod, mu majyepfo ya Sudani, ahari inzara ikomeye yatewe n’intambara n’ibibazo by’ibiribwa.
Muri Werurwe 1993, Carter yari mu banyamakuru bari bagiye gutara amakuru ku ngaruka z’inzara yari yaribasiye abaturage bo muri Sudani. Ageze hafi y’ahabarurirwaga abantu bafashwaga n’imiryango itabara imbabare, yabonye umwana wari waguye hasi kubera inzara, inyuma ye hakaba hari inkongoro yari imwegereye.
Carter yahisemo gufata iyo foto, agaragaza ubukana bw’inzara n’imibereho mibi abaturage bari barimo. Amakuru yatangajwe nyuma agaragaza ko yamaze iminota igera kuri 20 ategereje ko iyo nkongoro ifungura amababa kugira ngo abone ifoto irushijeho kugaragaza ibyabaga aho. Amaze kuyifata, yirukanye iyo nkongoro umwana akomeza urugendo rwe agana ahatangirwaga ubufasha.
Ku wa 26 Werurwe 1993, ikinyamakuru The New York Times cyasohoye iyo foto, ihita ikwirakwira mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi. Abantu benshi batangaje ko bashenguwe n’ishusho y’uwo mwana n’inkongoro yari imwegereye, abandi batangira kwibaza niba umufotogarafe yaragombaga gufotora gusa cyangwa niba yari akwiye kubanza gutabara uwo mwana.Abandi batangira kwigereranya Carter nk'indi nkongoro Yari iri Aho ko Kuba ataritaye kugufasha uwo mwana aribigikorw cy'ubunyamaswa .
Ibyo bibazo byakomeje gukurura impaka ku nshingano z’abanyamakuru mu gihe bahuye n’ibiza, intambara cyangwa ibindi bibazo byugarije ubuzima bw’abantu. Bamwe bashimangiye ko Carter yari akwiye gufasha umwana, mu gihe abandi bagaragazaga ko ifoto ye yari igikoresho gikomeye cyo kumvikanisha ikibazo cy’inzara no gukangurira amahanga gutabara.
Mu mwaka wa 1994, Kevin Carter yahawe igihembo cya Pulitzer Prize for Feature Photography, kimwe mu bihembo bikomeye ku rwego mpuzamahanga mu itangazamakuru, kubera iyo foto. Icyakora, igihembo cyaje gikurikiwe n’igitutu gikomeye cy’ibibazo n’ibitekerezo by’abantu ku myitwarire ye nk’umunyamakuru.
Ku wa 18 Mata 1994, ubwo Carter yari mu kazi ko gufotora imvururu n’imirwano mu gace ka Tokowa muri Afurika y’Epfo, mugenzi we mukazi Akaba n’inshuti ye magara, Ken Oosterbroek, yararashwe arapfa. Urupfu rwe rwongereye agahinda Carter, wari usanzwe yarahuye n’amashusho menshi y’urugomo, imfu n’imibabaro y’abaturage mu gihe yakoraga umwuga we.
Ku wa 27 Nyakanga 1994, Kevin Carter yapfuye yiyahuye afite imyaka 33, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Mu butumwa yasize, yagaragaje ko yari ahangayikishijwe n’ibintu byinshi birimo amashusho y’ubwicanyi, imirambo, abana bicwaga n’inzara cyangwa bakomerekejwe, ndetse n’ibibazo by’amikoro, imyenda n’ubuzima bwite.
Inkuru ya Kevin Carter yakomeje kuba imwe mu ngero zikomeye zikoreshwa mu kwigisha amahame y’itangazamakuru n’ubunyamwuga mu gufotora. Yagaragaje uburyo ifoto imwe ishobora kumvikanisha ikibazo cyugarije abantu, igahindura imyumvire y’isi, ariko ikanashyira umunyamakuru mu bibazo bikomeye by’imyitwarire n’ingaruka zo guhora abona imibabaro y’abandi.
Amateka ye asiga isomo rikomeye: gufotora amateka y’isi ni inshingano ikomeye, ariko no kurengera ubuzima bw’umuntu ugize ibyago ni agaciro itangazamakuru ritagomba kwirengagiza.















