‎Yashutswe urukundo n'uwo yise sekibi ! ‎Ishimwe Vestine yavugiye mu migani asobanura urugendo rwe rwo kubabazwa kugeza ku mwana we
Iyobokamana

‎Yashutswe urukundo n'uwo yise sekibi ! ‎Ishimwe Vestine yavugiye mu migani asobanura urugendo rwe rwo kubabazwa kugeza ku mwana we

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 206 min gusoma
‎Yashutswe urukundo n'uwo yise sekibi ! ‎Ishimwe Vestine yavugiye mu migani asobanura urugendo rwe rwo kubabazwa kugeza ku mwana we
Sanga:
writer.umunsi.com

‎Ni mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze by'umwihariko Instagram konti ye aho natwe twakuye , ubwo butumwa tugiye kubagezaho muri iyi nkuru.

‎Vestine yanditse ati:"Nariguceceka nk'uko bisanzwe si nkuganirire Ibi ariko mpisemo kuvuga kugira ngo abo tungana cyangwa abarigukura batazanyura mubyo nanyuzemo batabizi nubyumva uzabibambwire cyangwa ujye Ubanyereka ubaganirira iyi Nkuru Ya Ishimwe!!
‎
UKO BYATANGIYE ,...... : Yari Umukobwa wakuriye mu muryango ukijijwe akurira mu rusengero nk'abandi ariga asoza amashuri yisumbuye.Umunsi ayasoza nibwo yinjiye mu butayu bwe. Ubwo yinjiyemo nta mazi cyane ko ibyitwa ubuzima nyuma y'intebe y'ishuri atagize amahirwe yo kububamo mu gisa n'ubufindo bwa Amarangamutima Yakunze Umuntu wamwize cyera we atamuzi cyane yafashe akanya akitegereza inyenyeri yari imaze imyaka ine yaka. Nuko agambirira kuyizimiza nkitarigeze inyenyeza na Gake. Yitwaje akarimi, n'uduhendabana bikarishye.
‎
Umukobwa wa Maman ntiyigeze arabukwa ayo mayeri matindi, ngo ahweze atahure umugambi wa sekibi ahubwo yagize ngo arakunzwe ibi ariko bidasanzwe. Amatwi araziba ahunga inama, ntiyongera kumva inama kuko zabamukuriye, amarangamutima yariyamuyoboye ataziko uwo muntu yariyubatse afite undi muryango ndetse n'abandi bana uwo mukobwa yagendeye kubyo yamubwiye n'uburyo yitwaraga nk'umuntu utagira icyaha na kimwe uwo mukobwa agira ngo uwo muntu koko nikoameze".
‎
‎Muri uru rwandiko Ishimwe Vestine ubarizwa mu itsinda rya Vestine na Dorcas yanditse ati:"Tega, amatwi nkukomereze inkuru wowe Dusangiye Umusaraba. Nguwo nyiramamirwa wange nkwibutse ko atazi indi Si itarimo abasenga n'abiyiriza ngo bamese ibishura. Hutihuti no mu rugo Pooo!! Akihagera ahasanga amahano ahitamo kunuma no kwihangana yasoma Bibiliya iti urukundo rwihanganira byose kandi ibihe byose.
‎
Yabonye ibisaze ubwenge bwe, ku buryo yatekereje ko ubuzima bwe burangiye bitewe nibyo yabonaga buri munsi atabashaga no kubwira undi muntu baba ababyeyi be abavandimwe be ndetse n'inshuti ku buryo yageze aho atakereza ko inzira yo guhunga ibyo yabonaga ari ukwiyahura akava ku Isi yabitekereje kenshi cyane gusa Imana ikajya ikoresha izindi nzira kugira ngo imubuze ( glory to God) Gusa aho kuguhomba yaguhombya koko !!".
‎
‎Yakomeje avuga ko byageze n'aho yabujijwe kujya ajya muri Studio harimo no gushaka gutandukanywa n'umuvandimwe we ndetse n'ibitaramo akabibuzwa.
‎
Ishimwe ati:"Icyatumye Imana irinda uwo mukobwa nuko hari umuhamagaro uri kubuzima bwe kandi ukomeye wahinduye ubuzima bwa benshi kandi ugomba gukomeza kubuhindura ni kenshi uwo mugabo yashatse kwica umuhamagaro w'uwo mukobwa ariko Imana ntiyabyemera yashatse kumubuza kujya mu bitaramo kumubuza kujya muri studio ashaka no kumutandukanya n'uwo baririmbanaga gusa byo ntago byashobotse.
‎
Yamutandukanije na 'management' ye abigeraho aziko umuhamagaro uhagarara gusa nibwo wari utangiye!! Abonye ko atahagarika umuhamagaro w'uwo mukobwa kuko ari Imana yamuhamagaye atangira gutekereza ikintu yakora kugira ngo yice izina ry'uwo mukobwa atangira kuvuga ko uwo afata nk'umubyeyi we bamaranye imyaka igera muri itanu ariwe se w'umwana kandi azi ukuri kuri mumutima we ko ari ibinyoma".
‎
Yishyura umuhisi n'umugenzi ati nimuharabike rwose mubagire abasambane ku ngufu, nibinarimba mubite abatekamitwe nahinduriye ubuzima ariko Mana we!! Ese Nakubwiye ibyu Uko babyaranye!! Mu buzima bugoye uri bugere ku isi ntikimubuza Araza, Umubyeyi n'uwo atwite Uwiteka yabanyujije mu myanya y'intoki yawa mugabo!!!".
‎
‎Vestine yavuze ko yanze kwereka umwana umugabo we kuko yari ategereje igihe cy'umutuzo. Ati:"Ahunga atwite aza kubyarira ibwotamasimbi yirinda kumwereka umwana we, mu bushyamirane ategereje igihe cy'umutuzo ngo amumurikire imbuto ye !! Akomeza kurindira uburyo bwiza papa w'umwana yabona umwana we !! Atitaye ku nzika iyariyo yose. Umugabo yivuye inyuma akora agato n'akanini kugira yice izina ry'uwo mukobwa ndetse yishyura abahemu bashoboka babeshya ko yabubakiye iwabo inzu kandi azi ukuri ko ntabyo yakoze".
‎
‎Ati:" Buretse mbanze ngire Inama aba batangaza inkuru n'ubwo ntabarusha rwose aya manyazi y'amafaranga mwariye aranduye rwose!! Yego uyu munsi yagira ibyo agufasha peh gusa ntibizaramba ejo nejo bundi uzabyara umwana wawe yaca mubyo uwo urigusebya arikunyuramo amafaranga nibwo nemeye ko ari umuzi w'ikibi cyose koko!! Bibiliye yera iti "Kuko gukunda impiya ari umuzi w'ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi".
‎
1 Timoteyo 6:10
‎Reka mpinire aha hafi, Nkwandikiye iyi Baruwa ngo nkomeze abagore n'abakobwa, barikunyura mubihe bimeze nkibyo uyu mwana yanyuzemo mukomere Imana irabakunda ibitayeho kandi ubuzima bwanyu burimubiganza byiMana. Mwitinya ntiyabibagiwe Kandi izabacira inzira.
‎
‎Abatarashaka bo mwirinde abantu baza biyambitse uruhu rw'intama kandi imbere ari amasega aryana musenge cyane ubudasiba kandi muzagira ingo nziza ibyo mubona ntibikabace intege ahubwo mubyigireho bizabafasha Imana irabakunda Kandi ntizabatererana
‎Iyabanye na Ishimwe mu majoro y'Amarira Inda yenda kwikuramo iriho kandi irashoboye.
‎
‎Nibimukundira azatanga ubuhamya kandi ni isomo ryiza ryo kwigisha urubyiruko cyane uru rwo munsengero. mugore urira humura kandi uhobere ubuzima. Mukunzi wa Ishimwe na Mwenenyina Kamikazi wowe ubasengera ngo amavuta adakama muribo Imana ikwagure. Senga Cyane ubu Urugamba rurakomeye kurusha Mbere gusa Byibuze abarwana barahumutse kandi ntibazandavurira ibiryo byo Muri Egiputa na rimwe".

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umubikira Sr. Gina King  yanyomoje abavuga ko abakobwa babi gusa ari bo bakwiye kwiha Imana agaragaza ko Imana ikwiye ibyiza
Iyobokamana

Umubikira Sr. Gina King yanyomoje abavuga ko abakobwa babi gusa ari bo bakwiye kwiha Imana agaragaza ko Imana ikwiye ibyiza

Umubikira witwa Gina King yasubije abantu bavuga ko abagore beza bagomba gushaka abagabo, mu gihe abagore batagaragara neza cyangwa ababa barahuye n’ibikomere by’urukundo ari bo bakwiye guhitamo ubuzima bwo kwiha Imana.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 23
Kamikazi  Dorcas yibukije ko guhura n’ibibazo bitavuze ko Imana yataye umuntu
Iyobokamana

Kamikazi Dorcas yibukije ko guhura n’ibibazo bitavuze ko Imana yataye umuntu

Kamikazi Dorcas, umuririmbyi wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yibukije abantu banyura mu bihe bikomeye ko kugeragezwa bitavuze ko Imana yabatereranye, abasaba gukomeza kugira ukwizera.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 23
Umunyamakuru M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine
Iyobokamana

Umunyamakuru M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine

Murindahabi Iréné uzwi nka M. Iréné, yavuze ko yigeze kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo kuregwa n’umugabo wa Ishimwe Vestine, Idrissa Ouedraogo, amushinja kugira uruhare mu ‘gucuruza’ uyu mugore.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
‎Nawe yatunguwe n'urukundo rwabo ! Irene Mulindahabi yatangaje amagambo akomeye ku mugabo wa Vestine
Iyobokamana

‎Nawe yatunguwe n'urukundo rwabo ! Irene Mulindahabi yatangaje amagambo akomeye ku mugabo wa Vestine

‎Nyuma y'aho havuzwe byinshi ku rushako rwa Vestine wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas , Irene yagiye kuri Camera arisobanura , ashimangira ko gukundana kwa Vestine n'umugabo we na we byamutunguye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Imigambi y’Imana irahambaye, birenze kure ibyo muntu ashobora gutekereza - Papa Leo XVI
Iyobokamana

Imigambi y’Imana irahambaye, birenze kure ibyo muntu ashobora gutekereza - Papa Leo XVI

Papa Leo XIV yasabye abakirisitu kuzirikana ko imigambi y’Imana irenze kure ibyo umuntu ashobora gutekereza, ashingiye ku mugani wa Yezu w’abakozi bakoraga mu ruzabibu, yibutsa ko inzira z’Imana zitandukanye n’iza muntu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎“Turirimbira Imana kuko twabonye ibitangaza yakoze mu buzima bwacu” Hyguette na Cynthia
Iyobokamana

‎“Turirimbira Imana kuko twabonye ibitangaza yakoze mu buzima bwacu” Hyguette na Cynthia

‎Mu gihe umuzika wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kubona amaraso mashya mu Rwanda, Hyguette na Cynthia ni rimwe mu matsinda akizamuka afite intego yo gukoresha impano yabo mu kugeza ubutumwa bw’icyizere n’ihumure ku bantu b'Imana.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 27

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize