
Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2026, mu bice bitandukanye by'isi hizihijwe umunsi wa Halloween, umunsi urangwa n'imyambaro idasanzwe, amashusho ateye ubwoba, imitako ya Mask n'ibindi bikorwa bifitanye isano n'imigenzo gakondo.
Halloween ni umunsi wizihizwa buri mwaka tariki ya 31 Ukwakira, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye.
Uyu munsi urangwa n'uko abantu, barimo abana n'abakuru, bambara nk'abazimu, abarozi, ibisimba n'abandi bantu cyangwa ibiremwa biteye ubwoba. Abana bamwe na bamwe bagenda basura ingo zitandukanye basaba bombo n'ibindi biribwa, mu muco uzwi nka Trick-or-Treat,Ikindi kiranga Halloween ni Mask zibazwemo amasura ateye ubwoba bizwi nka Jack-o'-lanterns, imitako y'ibitagangurirwa, ibisimba, amashusho y'amagufa ndetse n'imitako y'amazu agaragaza isura y'ahantu hateye ubwoba.
Amateka ya Halloween ashingiye ku muco wa kera w'Abaselite (Celts), cyane cyane mu bice byari bigize Ireland n'u Bwongereza, aho bizihizaga umunsi witwaga Samhain. Uwo munsi warangaga iherezo ry'igihe cy'isarura n'intangiriro y'igihe cy'itumba,Nyuma y'igihe kirekire, uyu muco waje guhuza n'imigenzo ya Gikirisitu ijyanye n'umunsi mukuru w'Abatagatifu bose wizihizwa tariki ya 1 Ugushyingo, bituma ijoro ribanziriza uwo munsi rizwi nka All Hallows' Eve, izina ryaje guhinduka Halloween.Nubwo Halloween ifite inkomoko mu mateka n'imigenzo ya kera, muri iki gihe yahindutse umunsi w'imyidagaduro, ubucuruzi n'ibirori, aho abantu bawizihiza mu buryo butandukanye bitewe n'imico n'imyemerere yabo.
Umunsi wa Halloween uzwiho imyidagaduro n'imigenzo ijyanye n'ibintu biteye ubwoba, ariko unibukwaho amateka y'ibintu bikomeye byahitanye ubuzima bw'abantu. Kuri iyi tariki mu 1984, Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde, Indira Gandhi, yishwe arashwe n'abamurindaga babiri i New Delhi, mu gikorwa cyakurikiwe n'imvururu n'ubwicanyi bwibasiriye Abasikh mu Buhinde. Nyuma y'imyaka 15, tariki ya 31 Ukwakira 1999, indege ya EgyptAir Flight 990, yo mu bwoko bwa Boeing 767, yakoze impanuka igwa mu Nyanja ya Atlantique, hafi y'inkengero za Leta ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ihitana abantu 217 bari bayirimo bose.
Halloween ikomeje kuba umwe mu minsi izwi cyane ku isi kubera uburyo ihuza imyidagaduro, imyambaro idasanzwe n'imigenzo ifite amateka maremare.















